Ghana: Umupasiteri yapfuye arimo kubwiriza

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana aherutse gupfa arimo kubwiriza Abakirisitu bayoberwa ibyo ari byo mbere yo kuvumbura ko yamaze gupfa.

Video yakwirakwijwe mu cyumweru gishize, igaragaza uyu mupasiteri ukiri muto wambaye ishati y’umweru n’ipantalo y’umukara, arimo kubwiriza mu rusengero nk’uko tubkesha urubuga mynewsghana.net rwo muri iki gihugu.

Mu kubwiriza, agira atya akerekeza mu yindi nguni y’urusengero, aho abandi bakirisitu bari bari gusengera akamanuka gahoro gahoro agapfukama nk’ugiye gusenga.

Muri uko gupfukama, amara akanya gato asa nk’uri gusenga, ariko yagerageza guhaguruka ukabona asubiye hasi akarambarara.

Muri icyo gihe, Abakirisitu bataba bamenye ibyabaye, bakomeza amasengesho yabo bagitekereza ko akiri mu mwuka wo gusenga.

Nyuma yo gutegereza ko abyuka bagaheba, abagize itorero nibwo baza kuvumbura ko umushumba wabo yashizemo umwuka.

Reba amashusho hano

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *