Rwanda-Uganda: Nyuma y’imyaka 2 imipaka ifunze icyizere cyo gufungurwa kimaze kuyoyoka

Sangiza iyi nkuru

Imipaka y’u Rwanda na Uganda muri Gatuna na Cyanika mu Turere ntirafungurwa nyuma y’imyaka hafi ibiri u Rwanda rufashe icyemezo cyo kuyifunga ku itariki 27 Gashyantare 2019, abaturage ba Uganda mu Turere twa Kabale na Kisoro baravuga ko ibi byabateje igihombo gikomeye kandi bamaze guta icyizere cy’uko iyi mipaka yafungurwa vuba.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yarwo rushinja Uganda gutoteza Abanyarwanda bajya gukorerayo no gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano warwo cyane cyane abo muri RNC na FDLR.

Abayobozi b’u Rwanda bagiriye inama abashoferi b’amakamyo bakoreshaga imipaka yavuzwe haruguru gukoresha umupaka wa Mirama Hill mu banyuze mu Karere ka Ntungamo, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu mu mijyi ya Katuna na Chanika.

Umunyamakuru w’ikinyamakuru The Independent, dukesha iyi nkuru, muri iyi weekend ishize yasuye umupaka wa Gatuna agiye kureba uko ubucuruzi bwifashe kuva umupaka wafungwa, ariko yakirwa nabi n’abashinzwe umutekano bamutegetse kuva ku mupaka akajya kubanza gusaba uruhushya abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano kuko ngo ikibazo cy’umupaka wa Gatuna gifatwa nk’ikibazo cy’umutekano mpuzamahanga.

Umushoferi wa taxi ukorera ku muhanda Katuna-Kabale witwa Asaph Atuhaire Kyoojo, yabwiye ikinyamakuru URN ko gufunga umupaka byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi, aho avuga ko nabo taxi yuzuzaga abagenzi mu minota mbere yo gufunga umupaka ubu imara amasaha umunani nta mugenzi n’umwe irabona.

Atuhaire avuga ko mbere yo gufunga umupaka yinjizaga amashilingi 30,000 ariko ubu no kubona 10,000 biba bigoye. Uyu avuga ko isengesho rye rya buri munsi ari uko umupaka wakongera ugafungurwa business zigasubukurwa.

Mugenzi we, Gilbert Byaruhanga w’umucuruzi, avuga ko gufunga umupaka byatumye abaturage benshi bimuka muri Katuna bigatuma ubucuruzi bugwa burundu. Avuga ko mbere yo kuwufunga yinjizaga amashilingi 50,000 ku munsi y’inyungu ariko ubu bidashoboka.

Byaruhanga avuga ko abaturage bataye icyizere ko umupaka uzongera gufungurwa vuba kuva ibiganiro hagati ya Perezida Museveni na mugenzi we w’u Rwanda ntacyo byagezeho, ndetse bikarushaho gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Eric Sunday, umwanditsi w’Akarere ka Katuna, avuga ko bamaze guhomba miliyoni 400 z’Amashilingi yavaga mu gutanga ibyangombwa byo gucuruza kuva umupaka wafungwa. Ibi byatumye imishinga y’akarere yo gukwirakwiza amazi no kongera ibikoresho mu mashuri ya leta bihungabana kubera kubura amafaranga yavaga mu misoro.

Ni cyo kimwe no mu Karere ka Chanika, aho umuyobozi muri aka karere, Erasmus Sanyu avuga ko gufunga umupaka byabahombeje amafaranga y’imisoro. Avuga ko gukusanya imisoro mu bacuruzi n’abacururiza ku mihanda byanze burundi kuko umupaka wabaye nk’ubutayu mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ku itariki ya 30 Nyakanga 2019, Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru muri Kabale State Lodge ko ari kuganira na mugenzi we w’u Rwanda ku kibazo cy’imipaka yafunzwe yizeza ko bari kugishakira umuti.

Gusa, kugeza uyu munsi imishyikirano yari iyobowe na Perezida Joao Lourenco wa Angola na mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi nta kintu kizima yagezeho.

Izi ngaruka ku bucuruzi ku baturage baturiye imipaka ya Cyanika na Gatuna kandi uwavuga ko zageze no ku Banyarwanda ntiyaba yibeshye kuko byatumye ibicuruzwa by’ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi byavaga muri Uganda bibura ku isoko bituma ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa nka Kawunga n’amavuta byavaga muri Uganda ku bwinshi, bitumbagira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *