Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, nibwo abagabo 2, Iyamuremye Jean Claude ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu karere ka Kicukiro hamwe na mugenzi we Jean Baptiste Mugimba bagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bazanywe n’indege ibakuye mu Buholandi.
Aba bombi bakaba bakurikiranwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku bw’ibyaha bacyekwaho barakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
[ad id=”44145″]
Ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba (19h30) ubwo bagezwaga i Kigali bazanwe n’indege y’igihugu cy’Ubuholandi, bakiriwe na polisi y’u Rwanda ihita ibambika amapingu ari nako guhita ibajyana.
Mbere yo kuzanwa mu Rwanda kw’aba bagabo bombi, Siboyintore Jean Bosco, umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu mahanga yatangaje ko Iyamuremye Jean Claude acyekwaho gukorera ibyaha mu karere ka Kicukiro, muri ETO no mu Rubilizi.
Iyamuremye uzwi ku izina rya Nzinga, yavutse ku itariki 24 Ukwakira 1959, mu yahoze ari Komini Mutura muri Perefegitura Gisenyi.
[ad id=”44145″]
Ikindi kandi ngo jenoside yakorewe Abatutsi aba muri Kigali ndetse anabarizwa mu ishyaka rya MRND ari n’umuyobozi w’Interahamwe, yabaga muri Vooborg mu Buholandi, aza gufatwa na Polisi yaho ku busabe bw’u Rwanda.
Jean Baptiste Mugimba we wari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR, ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari atuye mu Nyakabanda ya Kigali, ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


