Abasirikare b’u Rwanda baratungwa agatoki ko baba barasiye umukongomani ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Bitangazwa ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, ko abasirikare b’u Rwanda barinda umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahazwi nka Petite barriere barashe Umukongomani nyuma yaho henda no kubaho imvururu. Radiyo Okapi, dukesha iyi nkuru itangaza ko aba basirikare b’u Rwanda barashe uwo Mukongomani wari mu kigero cy’urubyiruko […]
Iyamuremye na Mugimba bashinjwa kugira uruhare muri jenoside bagejejwe mu Rwanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, nibwo abagabo 2, Iyamuremye Jean Claude ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu karere ka Kicukiro hamwe na mugenzi we Jean Baptiste Mugimba bagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bazanywe n’indege ibakuye mu Buholandi. Aba bombi bakaba bakurikiranwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku […]
Chorale Christus Regnat igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 mu gitaramo cy’imbaturamugabo
Chorale Christus Regnat ni korali yo muri Paruwasi Regina Pacis /Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ikaba ari korali imaze kuba ubukombe mu bijyanye na muzika ikoze neza, cyane cyane mu gitambo cya Misa no mu bindi bikorwa byubaka umuntu kuri roho ndetse n’umubiri. Ni muri urwo rwego Chorale Christus Regnat yabateguriye igitaramo cyo gushimira Imana […]
Gakenke: Minisitiri kaboneka arasaba abaturage gufata neza ibikorwa bigiye kubegerezwa
Muri gahunda yo gukemura ibibazo by’Abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/11/2016 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Kaboneka Francis yasuye abaturage b’Umurenge wa Mugunga nyuma yo gusura site izubakwaho ibitaro bya Gatonde Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yemereye abaturage b’Umurenge wa Mugunga. [ad id=”44145″] Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage b’Umurenge wa Mugunga gufata neza […]
CAF yongereye amafaranga azajya ahabwa amakipe yitwaye neza mu marushanwa yo ku mugabane
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryongereye amafaranga yahembwaga abatsinze amarushanwa yose kuva mu 2017 kugera mu 2020. [ad id=”44145″] Ibi bikaba bivuze ko abazatwara Igikombe cya Afurika bazajya bahembwa miliyoni 4 z’amadolari, mu gihe ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire iheruka kwegukana igikombe cy’ubushize yahembwe miliyoni 1,5 gusa mu 2015. Uzatwara igikombe cy’amakipe yabaye aya […]
Ubushakashatsi bwavumbuye uryoherwa n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore
Ikibazo cyo kumenya umuntu uryoherwa n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore cyakunze kutavugwaho rumwe; bamwe bavuga ko ari abagore baryoherwa abandi bakavuga ko ari abagabo kuko ngo kenshi no kurangiza kw’abagore bikunze kugorana. Bivugwa kandi ko abagabo bari munsi y’imyaka 60 batekereza imibonano byibuze rimwe buri munsi. Ese ukuri ni ukuhe? [ad id=”44145″] Ubushakashatsi bwakozwe na […]
Umugabo yari yivuganye umugore we bapfa kugona
Igipolisi cyo muri Nigeria cyatangiye iperereza ku mugabo wabonywe akubita umugore we nk’uko byatangajwe n’iki gipolisi. [ad id=”44145″] Iki gipolisi gikorera ahitwa Nasarawa kivuga ko umugabo w’imyaka 30 witwa Tukur Paul yahaswe ibibazo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kubonwa akubita umugore we, Jennifer Paul mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro. Abaturanyi b’uyu muryango […]
Loni iratangaza ko amakimbirane ari muri Sudani y’Epfo ashobora kuvamo jenoside
Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ku gukumira jenoside iri gusura igihugu cya Sudani y’Epfo yatangaje ko iki gihugu gishobora kugwa mu ntambara ishingiye ku moko ndetse ishobora no kuvamo jenoside. [ad id=”44145″] “ Mbabajwe no gutangaza ko ibyo nabonye kandi numvise hano byemeje impungenge zanjye ko ubugizi bwa nabi bushobora gukwira mu moko byanashoboka hakaba jenoside ,”, […]
Imyitozo ya gisirikare ihuje ibihugu bya EAC yatangiye muri Kenya
Minisitiri w’Ingabo za Kenya, Ambasaderi Raychelle Omamo yatangije imyitozo yo kubungabunga amahoro ihuje ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Aya mahugurwa yiswe “USHIRIKIANO IMARA yatangijwe kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo ahitwa Matuga, Mombasa. [ad id=”44145″] U Rwanda ruserukiwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 375 bayobowe na Brig Gen Aloys Muganga. Mu ijambo rye, Ambasaderi […]
Burundi: Abanyamakuru bashinjwaga gukorana n’amaradiyo akorera mu buhungiro mu Rwanda barekuwe
Umuyobozi wa Radio Bonesha ifite icyicaro I Bujumbura, Leon Masengo n’uwari umutekinisiye w’iyi radio, Innocent Muryango barekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’u butasi bashinjwa gukorana n’amaradiyo akorera mu buhungiro mu Rwanda. [ad id=”44145″] Aba banyamakuru b’Abarundi bakaba bahaswe ibibazo bitandukanye ku isano iri hagati yabo na radio byavugwaga ko zikorera mu bwihisho i […]
Insanganyamatsiko izagenderwaho ku munsi mukuru w’intwari 2017 yashyizwe hanze
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’intwari uba ku wa 1 Gashyantare, kuri ubu insanganyamatsiko y’uwo munsi y’umwaka utaha 2017 yashyizwe hanze. Nk’uko byatangajwe na Dr Habumuremyi Pierre Damien, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, Imidari n’impeta y’Ishimwe, yagize ati: “ Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”. Iyi niyo nsanganyamatsiko Abanyarwanda tuzagenderaho mu kwizihiza umunsi […]
U Rwanda na Congo mu bufatanye mu mishinga ya gaz methane no gushaka peteroli mu Kiyaga cya Kivu
Abayobozi b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko igihe cy’amagambo kirangiye hasigaye icyo gushyira mu bikorwa kubyaza umusaruro Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu ku bufatanye bw’ibihugu byombi hagamijwe kubonera abaturage babyo amashanyarazi. [ad id=”44145″] Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono mu 1975 ubwo ibihugu byombi byiyemezaga gufatanya gushaka ingufu z’amashanyarazi mu […]
RDC: Yatwitswe ari muzima nyuma yo kwivugana abakobwa be abatemaguye
Abaturage b’ahitwa Lopa muri Teritwari ya Ituri bishe umugabo bamutwitse ari muzima kuri uyu wa Kane ushize bamushinja kwiyicira abana be babiri b’abakobwa abatemesheje umuhoro. Aba bakobwa umwe akaba yari afite imyaka 10 undi afite 17. [ad id=”44145″] Umuyobozi wa Teritwari ya Ituri, Idrissi Koma yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo wishwe yivuganye abakobwa […]
Mbere yo gusezera ku buyobozi, Barack Obama yongereye ibihano yari yafatiye abasirikare 4 b’u Burundi
Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika usa nkaho imirimo ye yarangiye nka Perezida asize asabye ko abasirikare b’u Burundi bakomeye bari bafatiwe ibihano na USA, ibihano byabo byakongerwaho umwaka. Mu itangazo USA yasohoye, isaba ko aba basirikare bashinjwa ubwicanyi n’irindi hohoterwa ryakorewe abaturage kuva muri Mata 2015 ubwo birirwaga bigaragambya bamagana manda […]
Rusizi: Babiri bafungiwe kugerageza guha ruswa abapolisi
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi ifunze abagabo babiri kubera kugerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku wa 10 Ugushyingo kugira ngo babashyire ku rutonde rw’ababitsinze kandi babitsinzwe. Ababikoze ni Nirere Pantaleon wagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda na Hategekimana […]
Ibyemezo by'inama idasanzwe y'Abaminisitiri yo ku wa 11Ugushyingo 2016
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ibi bikurikira: [ad id=”44145″] 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2016. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igeze, ishima ibimaze gukorwa, isaba […]