Gasabo: Uwanize umugore we kugeza amwishe yakatiwe igihano kiruta ibindi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Gasabo wishe umugore we amunize mu mpera z’icyumweru gishize yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko yari yagisabiwe n’ubushinjacyaha.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatanze iki gihano ubwo rwasomaga urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Hategekimana Thomas w’imyaka 31 y’amavuko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye umugore we amunize kugeza ashizemo umwuka.

Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Mutarama 2021 ubwo Hategekimana Thomas yafataga nyakwigendera akamuniga kugeza ashizemo umwuka, yamara kumwica agahita yishyikiriza Station ya Polisi ya Kimisagara.

Uregwa yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Hategekimana Thomas yari amaze imyaka 4 abana n’umugore we, Uwamaliya Jacqueline w’imyaka 37 ariko batarasezeranye, bakaba bari batuye mu Mudugudu wa Muremera, Akagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *