Kuri iki Cyumweru gishize mu Karere ka Musanze umusore yishe ateye icyuma abantu babiri barimo umwana wari uhetswe na nyina yari amaze guhusha ahita aburirwa irengero.
Ibi byabaye ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku itariki 28 Gashyantare 2021, ubwo abantu babiri batewe icyuma, umwe agahita apfa undi agapfira mu bitaro bikuru bya Ruhengeri azize ibikomere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko byabereyemo.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, nyuma y’ubushyamirane bwabanje kubera mu rugo rw’umuturage yahinduye akabari, bugahuza umusore witwa Ndashimye Olivier na Ndungutse Aimble.
Abo bombi baje gutaha bari kumwe n’abandi bantu babiri, bageze mu nzira bongera gushyamirana ari naho uwo witwa Ndungutse Aimable bikekwa ko yafashe icyuma yari yitwaje agitera Ndashimye Olivier mu nda ahita ahasiga ubuzima.
Uyu ngo yagerageje no kugitera undi mugore kiramuhusha gifata umwana yari ahetse mu mugongo ajyanwa kwa muganga ariko kubw’ibyago nawe yicwa n’igikomere kuri uyu wa Mbere.
Umwe mu baturage babonye uko byagenze baganiriye na KTRadio dukesha iyi nkuru yagize ati : “ Yamujombye icyuma mu nda, amara avamo, hari umumama wari hafi aho ngaho asa nk’aho agiye gutabara, ahita nawe amujomba icyuma, aguye hasi agirango nawe amuhuhure amurangize kuko yari ahetse umwana, akijomba umwana n’ubundi yari ahetse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose uvuga ko abashinzwe umutekano bageze ahabereye ubwicanyi ukekwa yamaze kuhava, yatangaje ko akomeje gushakishwa.
Ati “Ubwo yari amaze kwivugana mugenzi we Ndungutse, yateye undi mugore icyuma aramuhusha gifata umwana yari ahetse ariko uwo mugore ntiyahita abimenya. Twabibonye nyuma hashize umwanya ubwo yari agiye konsa uwo mwana, tugiye kureba dusanga icyuma cyamuheze mu mubiri. Nibwo twihutiye guhamagara imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bikuru bya Ruhenge ngo avurwe ibikomere, ariko ku bw’amahirwe make uwo mwana yaje gupfa bucyeye bwaho kuko ibikomere byari byamushegeshe”.
Biravugwa ko Ndungutse yari amaze igihe gito avuye Iwawa bitewe n’ubundi n’imyitwarire mibi yakunze kumuranga mu bihe byashize. Nubwo hatazwi icyo yapfuye na mugenzi we, n’ubusanzwe agendana icyuma mu mufuka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


