Umwe mu bayobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kugirango ubukerarugendo bwongere kubura umutwe muri Pariki ya Virunga bizasaba nk’imyaka ibiri kubera iyicwa rya Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio.
Mu gihe biteganyijwe ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Virunga biteganyijwe ko bizasubukurwa ku itariki ya 01 Mata, buzaba busubukuwe mu gihe hakiri impungenge z’umutekano zakajijwe n’iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio wicanwe n’abantu babiri bari kumwe i Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, rwagati muri Pariki.
Ibi kandi byabaye nyuma y’imyaka isaga ibiri gato ba mukerarugendo babiri b’Abongereza n’umurinzi wa pariki bishwe muri Gicurasi 2018 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga politico.cd yibutsa.
Kuri Ephreme Balole, Umuyobozi wa Virunga Energies, kimwe mu bice bigize Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN), ngo ubukerarugendo buracyacumbagira bitewe n’ihungabana ry’umutekano n’ibibazo by’isuku.
Yagize ati “Ntimushobora gupima ibyago iyicwa rya Ambasaderi w’u Butaliyani ryatuzaniye vuba aha,” ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Werurwe I Goma mu nama ya 4 kuri gahunda yiswe “Alliance Virunga”.
Yakomeje agira ati “Twari tugiye kongera gutangiza ubukerarugendo ku ya 1 Mata 2021 kuko byose byari byateguwe. Twari mu bikorwa byo gutegura abakozi, gutegura imodoka, gutegura ibikoresho byose bigenewe ubukerarugendo, ariko ubu bwicanyi bushobora kudutwara imyaka ibiri mbere yo kugarura ikizere no kugirango abantu bagaruke muri congo.”
Umuyobozi wa Virunga Energies, avuga ko kuri ubu, hategerejwe ba mukerarugendo ku Kirwa cya Chegera, aho kugeza ubu nta kibazo cy’umutekano muke gihari.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


