Piqué yaririmbwe na benshi nyuma yo guhemukira Sevilla ku munota wa nyuma

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya FC Barcelona yakoze ibyo abenshi batatekerezaga, itsinda Sevilla FC ibitego 3-0 byatumye igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wa Copa del Rey (igikombe cy’umwami) wakiniwe i Camp Nou.

Umukino ubanza wari warabaye mu byumweru bibiri bishize Barcelona yari yarawutsinzwemo ibitego 2-0, bityo ikaba yasabwaga byibura gukora ikinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere ku mukino wa nyuma wa ririya rushanwa ku ncuro ya gatandatu mu myaka irindwi ishize.

Umunota wa 12 w’umukino wari uhagije ngo Ousmane Dembele afungure amazamu, nyuma y’umupira yarekuriye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umuzamu Tomáš Vaclík yisanga wamaze kugera mu izamu rye.

Iki gitego ni cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko, n’ubwo FC Barcelona yari yagiye ihusha ubundi buryo buke yari yagiye ibona.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Ronald Koeman, gusa kumenera mu rukuta rw’abakinnyi ba Sevilla bari barangajwe imbere n’Umufaransa Jules Koundé bikaba ingume.

Icyizere cya FC Barcelona cyo gusezerera Sevilla cyabaye nk’ikiyoyoka burundu ubwo iyi kipe y’umutoza Julen Lopetegui yabonaga Penaliti ku munota wa 72, ubwo Oscar Mingueza yakoreraga ikosa kuri Lucas Ocampos.

Uyu munya-Argentine ni we waje kwiterera iyi penaliti, gusa ku bw’amahirwe make igwa mu biganza by’umuzamu Marc-Andre Ter Stegen.

Ni amahirwe akomeye FC Barcelona yari ibonye yo kubyaza umusaruro iminota 17 yaburaga ngo iminota isanzwe y’umukino irangire, n’ubwo kumena rwa rukuta rwa Sevilla cyari kikiri ikibazo gikomeye.

Umutoza Ronald Koeman yaje gukora impinduka mu minota ya nyuma y’umukino, yinjiza mu kibuga abarimo Fransisco Trincao, Ilaix Moliba, Martin Braithwaite na Junior Firpo.

Ibi bisobanuye ko abarimo Sergio Busquets, Pedri Gonzalez, Oscar Mingueza na Ousmane Dembele bahise bava mu kibuga.

Aba basimbura uko ari bane baje biyongera kuri Antoine Griezmann wari winjiye mu kibuga asimbura Umunyamerika Serginõ Dest.

Nyuma yo kurangiza iminota 90 y’umukino rwabuze gica, byasabye ko umusifuzi José Maria Sanchéz Martinez aha amakipe yombi iminota ine y’inyongera yo kwikiranura.

Iby’igitego cya kabiri cya FC Barcelona bigitangira, Lionel Messi yahaye umupira Trincao wari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ashatse gukomeza imbere birangira agushijwe hasi na myugariro Fernando.

Uyu munya-Brésil wari ufite ikarita y’umuhondo yari yeretswe mu gice cya mbere nyuma yo gukorera ikosa kuri Busquets, yahise yerekwa ikarita ya kabiri biba ngombwa ko asohoka mu kibuga.

Coup-Franc Lionel Messi yateye yakomye ku bakinnyi ba Sevilla bari ku rukuta, birangira umupira ugiye muri koruneri.

Ni Koruneri yatewe na Messi nanone abakinnyi ba Sevilla bakiza izamu ryabo ndetse umupira usa n’ugana hanze y’izamu, ariko ugarurwa mu kibuga na myugariro Diego Carlos.

Umufaransa Antoine Griezmann yahise afunga uyu mupira, acenga Carlos mbere yo kuwuhindurira Pique wahise awuterana Koundé (n’umutwe) winjira mu izamu.

Icyari gisigaye kwari ukubyaza umusaruro iminota 30 ya kamarampaka yaburaga.

FC Barcelona yarangije akazi ku munota wa 95, ku mupira Jordi Alba yahinduriye ku mutwe wa Braithwaite birangira uyu munya-Denmark awushyize mu izamu.

Sevilla yarangije umukino ifite abakinnyi 9 mu kibuga bonyine, nyuma y’uko Umuholandi Luke de Jong yeretswe ikarita itukura ku munota wa 103 azira gutuka umusifuzi.

FC Barcelona izahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe irokoka hagati ya Levante na Athletic Club Bilbao.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *