Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Werurwe 2021, Idamange Yvonne Iryamugwiza yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo ibyo gutanga sheki (cheque) itazigamiye avuga ko icyo gukomeretsa umwe mu bapolisi bari baje kumufata, cyabaye ikintu cyoroshye kubera Imana bitewe n’uko imbwa ze zari ziziritse, naho byari kuba ibindi bindi. Umwanditsi w’urukiko yasomye umwirondoro wa Idamange asaba ko hakosorwamo ibintu bike birimo n’uduce yavukiyemo. Urukiko rusomeye Idamange ibyaha akurikiranyweho uko ari 6 ariko byose arabihakanye. Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busobanure iby’ibyo byaha bukurikiranyeho Idamange. Ubushinjacyaha busobanuye ko bine mu byaha Idamange akurikiranyweho yabikoreye kuri youtube mu biganiro yacishagaho. Ikindi ngo yarwanyije inzego z’umutekano ubwo zajyaga ku muta muri yombi iwe tariki 15 Gashyantare akazitera amacupa y’inzoga yanywaga. Ikindi cyaha akurikiranyweho ni ugutanga sheke (cheque) itazigamye. Ubushinjyacyaha buri gusobanura impamvu zikomeye zituma Idamange akekwaho ibyaha 6. Nyuma yo kurondora impamvu zikomeye kuri buri cyaha Idamange aregwa, ubushinjacyaha busabye urukiko kwemeza ifungwa ry’agateganyo rya Idamange iminsi 30. Imwe mu mpamvu ubushinjacyaha bushingiyeho ubwo busabe ni uko akurikiranyweho ibyaha bikomeye, iby’ubugome n’ibihungabanya umutekamo w’igihugu. Aramutse arekuwe ngo yabangamira iperereza kandi agatoroka ubutabera. Idamange ahawe umwanya ngo yisobanure yongera guhakana ibyaha byose akurikiranyweho. Avuze ko yahagurikijwe n’agahinda nk’umunyarwanda ukunda Igihugu cye. Kubera ko muri Covid-19 hari abantu batabonaga icyo kurya, avuze ko hari abo yashoboye guhura nabo akabagaburira. Yavugiraga abanyeshuri bo muri Kaminuza babona buruse bigoranye, Idamange avuze ko yababajwe n’uko ubwo habaga hagiye gufatwa icyemezo cyo gufunga imirimo itandukanye kubera icyorezo cya Covid-19 n’insengero zabaga zirimo, akabifata nko kubangamira ubwisanzure mu myemerere. Yavuze ko ibyo yavuze byose atari agamije gusebya igihugu ahubwo yabitewe n’agahinda. Ngo yahisemo kubivugira kuri ‘Channel’ ya ‘Youtube’ kugira ngo abayobozi abikosora bikosore. Imbwa zanjye zari ziziritse Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Idamange agihakanye avuga ko abasore nk’umunani binjiye iwe batamweretse ibyangombwa abafata nk’abari bagamije gucura umugambi mubisha. Idamange yavuze ko ahubwo ari nk’Imana yahabye kuko imbwa ze zari ziziritse naho ubundi ngo zari kubarya. Yongeyeho ko umupolisi wakomeretse ashobora kuba yarakomerekejwe n’ibikoresho biri mu rugo kwa Idamange birimo n’amacupa kubera umuvundo bateye. Ni mu gihe bivugwa ko Idamange ari we wakubise mu mutwe icupa uwo mupolisi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
abaturage basenyewe bagacumbikirwa mu mashuri abandi bagasubira mu matongo.



2 Responses
Ni Imana yahabaye kuko imbwa zanjye zari ziziritse naho ubundi zari kubarya- Idamange mu rukiko
Irijambo rivuga ngo ntabwo yaragamije gusebya igihugu nikigaragaza ko atangiye kubona icyo uburoko busobanuye mumuhate impungure nyuma yiminsi 30 yagateganyo iyo bierre atayibona biraba biza. Ariko burya hari nkabumva police nigisirikare byavaho ntibibuke ko ntamwaka washira tutamaranye. Umukunamo usaza bamwe.
Ni Imana yahabaye kuko imbwa zanjye zari ziziritse naho ubundi zari kubarya- Idamange mu rukiko
Irijambo rivuga ngo ntabwo yaragamije gusebya igihugu nikigaragaza ko atangiye kubona icyo uburoko busobanuye mumuhate impungure nyuma yiminsi 30 yagateganyo iyo bierre atayibona biraba biza. Ariko burya hari nkabumva police nigisirikare byavaho ntibibuke ko ntamwaka washira tutamaranye. Umukunamo usaza bamwe.