Idamange yavuze ko Bamporiki yari ‘yarashyize ibiro iwe’ ngo Perezida Kagame yamutumye

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Idamange Yvonne Iryamugwiza yabwiye urukiko ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yahoraga iwe bisa nk’aho ahafite ibiro yitwaje ko ngo aje kumugezaho ubutumwa yahawe na Perezida Kagame ku bitekerezo yari amaze iminsi atanga.

Mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Idamange yari yitabye urukiko kuri uyu wa 4 Werurwe 2021 ku byaha bitandatu aregwa n’ubushinjacyaha.

Mu kwiregura kuri ibi byaha, hari aho Idamange yahawe ijambo yongera gushimangira ko ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ari ukumuhimbira.

Yavuze ko ku bijyanye n’ubutumwa yacishaga kuri shene ye ya YouTube, yavuze ko ibi byatumye Bamporiki aza kumureba inshuro nyinshi, ngo byabaye nk’aho ahafite ibiro.

Idamange yavuze ko Minisitiri Edouard Bamporiki yahoraga iwe, ibiro ariho yabyimuriye, akamubwiraga ko Perezida wa Repubulika yamutumye ngo areke gukomeza kuvuga.

Kuri iyi ngingo, rwagati mu kwezi kwa Gashyantare 2021, humvikanye amakuru ko Bamporiki yasuye Idamange mbere y’itabwa muri yombi rye. Gusa ngo ni inshuro ebyiri gusa nk’uko na Idamange yigeze kubikomazaho muri videwo yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

Mu mashusho ya Idamange yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Idamange avuga ko yanze kumvira ibyo Bamporiki yamusabaga gukora kuko binyuranyije n’umurongo uwo mugore yiyemeje.

Kwari ukumugira inama

Minisitiri Bamporiki amaze kubona ayo mashusho(video) ya Idamange, yashubije uwari wayashyize kuri Twitter ko yasuye Idamange nk’inshuti y’umuryango bamenyanye kuva kera(muri 2003), akaba ngo yari agiye kumugira inama.

Bamporiki yagize ati “Zari inshingano zanjye nk’umunyamategeko nkaba n’inshuti y’umuryango, kumwibutsa ibyaha n’ibihano nk’uko biteganywa n’amategeko, ibyo nabikoze mbyishimiye. Bitabaye ibyo igihe namaze mu ishuri ry’amategeko cyaba cyarabaye impfabusa, twamenyanye (na we) kuva muri 2003.”

Ubushinjacyaha bwavuze iki mu rubanza?

Ubushinjyacyaha buri gusobanura impamvu zikomeye zituma Idamange akekwaho ibyaha 6.

Nyuma yo kurondora impamvu zikomeye kuri buri cyaha Idamange aregwa, ubushinjacyaha busabye urukiko kwemeza ifungwa ry’agateganyo rya Idamange iminsi 30.

Imwe mu mpamvu ubushinjacyaha bushingiyeho ubwo busabe ni uko akurikiranyweho ibyaha bikomeye, iby’ubugome n’ibihungabanya umutekamo w’igihugu.

Buvuga ko aramutse arekuwe ngo yabangamira iperereza kandi agatoroka ubutabera.

Idamange n’abamwunganira bati iki?

Idamange ahawe umwanya ngo yisobanure yongera guhakana ibyaha byose akurikiranyweho.

Avuze ko yahagurikijwe n’agahinda nk’umunyarwanda ukunda Igihugu cye! Kubera ko muri Covid-19 hari abantu batabonaga icyo kurya, avuze ko hari abo yashoboye guhura nabo akabagaburira.

Yavugiraga abanyeshuri bo muri Kaminuza babona Buruse bigoranye,
abaturage basenyewe bagacumbikirwa mu mashuri abandi bagasubira mu matongo.

Idamange avuze ko yababajwe n’uko ubwo habaga hagiye gufatwa icyemezo cyo gufunga imirimo itandukanye kubera icyorezo cya Covid-19 n’insengero zabaga zirimo, akabifata nko kubangamira ubwisanzure mu myemerere.

Avuze ko ibyo yavuze byose atari agamije gusebya igihugu ahubwo yabitewe n’agahinda. Ngo yahisemo kubivugira kuri ‘Channel’ ya ‘Youtube’ kugira ngo abayobozi abikosora bikosore.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Idamange agihakanye avuga ko abasore nk’umunani binjiye iwe batamweretse ibyangombwa abafata nk’abari bagamije gucura umugambi mubisha.

Yavuze ko ahubwo ari nk’Imana kuko imbwa ze zari ziziritse naho ubundi zari kubarya.

Uwakomeretse ngo ashobora kuba yarakomerekejwe n’ibikoresho biri mu rugo kwa Idamange birimo n’amacupa kubera umuvundo bateye.

Ku cyaha cyerekeranye no gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside abihakanye avuga ko atabikora kandi nawe yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gukubita no gukomeretsa nabyo arabihakanye avuga ko atazi icyakomerekeje uvugwa, gusa akeka ko yaba yarakomerekejwe no gusimbuka urugo kuko iwe ari urugo rurerure.

Ku cyaha cyo gutanga ‘Cheque’ itazigamiwe nacyo aragihakanye avuga ko iyo ‘Cheque’ yayitanze iherekejwe n’inyandiko, avuga ko kukimurega ari kumuhimbira icyaha, asaba ko giteshwa agaciro.

Asabye ko bamurekura agataha agasanga abana be bane kuko ari bato. Avuga ko nta bimenyetso yenda kuzimanganya. Yasabye imbabazi ku mvugo yise izaba ziremereye yakoresheje zikagira abo zikomeretsa.

Umucamanza abajije Idamange niba ‘Video’ ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ari iye, undi yemera ko ari iye.

Ubushinjacyaha buvuze ko igihe Idamange yari agiye gutabwa muri yombi yanze gukingura abari bagiye kumuta muri yombi binjira ku ngufu, ngo iyo yemera gukingura ntibari kwinjira ku mbaraga.

Ubushinjacyaha buvuze ko ubugenzacyaha bufite uburenganzira bwo gukumira icyaha kitaraba mu gusobanura ko guta muri yombi Idamange tariki 15 Gashyantare yari yakanguriye abantu guhurira ku biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ngo bigaragambye tariki 16 Gashyantare 2021.

Abunganira Idamange bari gusobanura bisunze ingingo z’amategeko impamvu umukiliya wabo yatawe muri yo mu buryo budakurikije amategeko bitewe n’uko ubuyobozi bw’ibanze butari buhagarariwe.

Bakomeje bagaragaza ko Umuyobozi w’Isibo wari uhari, atari mu bantu babarwa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ahubwo ko abagenzacyaha bagombaga gukora akazi kabo neza bukajyana umuntu udakemwa.

Abunganira uregwa basabye ko umukiliya wabo arekurwa akaburana ari hanze, kubera ko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa by’abagateganyo iminsi 30.

Bongeyeho ko Idamange arekurwa kubera ibihe Isi irimo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, nyuma yo kumva impande zombi, ubucamanza busoje iburanisha rwanzura ko icyemezo cy’Urukiko ku ifunga n’ifungurwa rya Idamange kizasomwa tariki 9 Werurwe 2021 i saa kumi z’umugoroba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *