Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black, yahanuye urubyiruko arubuza kwemerera abarushuka ngo rukore ikibi gishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, kuko ngo rubyemeye rwaba nta bwenge rugira.
Ama G yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa YouTube rwa Isimbi TV, cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 3 Werurwe 2021.
Uyu muhanzi yavuze ku bugome busigaye buranga abantu, aho mu gihugu humvikana rumwe mu rubyiruko rutema inka Umukuru w’Igihugu aha abatishoboye b’incike, rushutswe n’abandi bantu bakuru babaswe n’urwango.
Ati: “Ni gute umbwira ngo Umusaza (Umukuru w’Igihugu) arafata umubyeyi w’incike wabuze abana be, akabura umuryango agasigara wenyine, akamuha inka, ukumva ngo bayitemye ? Ufashe urubyiruko, urababwiye ngo mufate imipanga mujye gutema inka y’uriya muntu…”
Yakomeje abaza ati: “Kuki uwo muntu uguhaye uwo mupanga wo gutema iyo nka, we atagenda akayitema na we? Ni uko bavuga ngo ‘aho utinya, uhatuma ikigoryi.”
Ama G arasaba urubyiruko kujijuka, rugatekereza ndetse rukanabaza aho igihugu cyavuye ndetse, imbaraga zakoreshejwe n’amaraso yamenetse kugira ngo kigere ku iterambere kiriho ubu ngubu. Ngo nirumara kubimenya, ni bwo ruzazibukira gukora icyasugibiza ahabi nk’aho cyavuye.
Yagize ati: “Rubyiruko n’ubwo ufite ubushomeri ukennye, ariko tekereza, unabaze ngo ariko ubundi mu Rwanda ibintu byagenze bite? Ese niba byari bimeze uku, reba moto mugendaho, reba imihanda, amatara araka, umuntu agashaka gusubiza mu icuraburindi….ariko urubyiruko rutekereze.”
Kuri Ama G, ngo we nta muntu ushobora kumushuka ngo akore ikibi, keretse abaye atareba. Yagize ati: “Nigiye muri iki gihugu, nkoreramo amafaranga, ngira abafana, nta kintu na kimwe ushobora kunyumvisha, kereka ntareba.”
Ama G ni umuraperi ukunze guhanga indirimbo zivuga ukuri ku mibereho y’abantu mu byiciro bitandukanye, akibanda ku y’abakene.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


