Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1973 mu makomine ya Ntongwe, Masango, Runda na Kayenzi

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bisobanurwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu 1973 byakozwe guhera mu mpera za Gashyantare 1973.

Umugambi w’abateguye ibyo bikorwa bibi kwari ukwibasira Abatutsi bose bahereye ku bari mu mashuri no mu kazi. Abayobozi bakuru ba PARMEHUTU harimo na Perezida Kayibanda Grégoire nibo bashishikarije abayoboke babo gutangira ibikorwa byo gutwikira Abatutsi, gusenya inzu zabo no kubica.

Muri Komini Ntongwe, abicanyi baturutse muri Komini Mugina na Nyamabuye baza bagana ahitwa i Kabanda basanga Abatutsi n’Abahutu bishyize hamwe barwanya ibyo bitero. Konseye wa Segiteri Gisari witwa Rugira yari yakusanyirije abaturage bose hamwe kugira ngo barwanye ibitero byari bigizwe ahanini n’aba PARMEHUTU baturutse mu duce twa Mugina na Nyamabuye. Muri iyo mirwano, hishwe umututsi witwa Gaspard na Karimumvumba wari utuye ahitwa Mbuye. Abatutsi baje guhunga bajya kwihisha mu bihuru bamara ibyumweru bibiri barara mu bihuru.

Ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byaturutse i Kayenzi bukomereza Rubona, Nyabitare na Gisare. Amazu y’Abatutsi yaratwitswe bikozwe n’Abahutu b’abimukira bari baravanywe i Gikongoro no mu duce twa Buringa na Nyakabanda. Abenshi barokotse icyo gihe bahungiye i Burundi, bagaruka nyuma ya coup d’Etat yakozwe na Perezida Habyarimana kuya 5 Nyakanga 1973.

Muri Komini Masango, ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byaturutse mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro na Kibuye. Abicanyi bagendaga batwika inzu z’Abatutsi, ndetse bafata Abatutsi bakajya kubicira i Kirinda ku ruzi rwa Nyabarongo.

Abatarishwe bahungiye mu bihuru bahamara icyumweru kirenga. Kugira ngo bihoshe, abasirikare ba Leta ya Kayibanda bahosheje ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo ; nibo bagendaga bavuga ko ihumure ryabonetse. Abagize uruhare muri ubwo bwicanyi barafashwe bafungwa igihe gito nyuma barabafungura.

Muri Komini Runda, gutwikira Abatutsi no kubamenesha byabaye mu kwezi kwa gatatu 1973. Abatutsi bo muri Komini Runda benshi bahungiye kuri paruwasi ya Kamonyi abandi kuri paruwasi ya Gihara. Abaturage b’Abahutu benshi ntabwo bari bafite umutima mubi, kuko Abatutsi babasigiraga amatungo yabo, bakayahisha. Hari n’Abahutu bajyaga gusura Abatutsi aho bahungiye.

Abatangabuhamya bo muri Komini Runda bavuga ko uwari Minisitiri w’uburezi Harerimana Gaspard yahosheje imvururu ndetse ahamagara ubuyobozi bwa Polisi i Gitarama bohereza abapolisi bo gufata abagendaga batwikira Abatutsi. Icyakora, abafashwe bafunzwe igihe gito. Abari ku isonga muri ibyo bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi harimo: Konseye Nkotanyi Dismas, Munyakazi Alfred, Sibomana Joseph, Birikunzira Ananie n’abandi.

Muri Komini Kayenzi, gutwikira Abatutsi byaturutse i Shyogwe bigenda bikongeza ahantu hose. Abatutsi bo muri iyo Komini n’abaturutse ahandi bahungiye ku musozi wa Bibare, segiteri ya Bunyonga barwanya ibitero by’aba PARMEHUTU byazaga kubica. Nubwo barwanije ibitero, byasubiraga inyuma bigatwika amazu yabo.

Abatutsi benshi baratwikiwe, uwo batatwikiye bakuyeho amabati cyangwa amategura. Mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Ngabonzima, Rwakirenzi, Rubagumya, Harerimana, Byarahamye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *