Uburengerazuba: Abatwara abantu ku binyabiziga basabwe kubahiriza uburenganzira bwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu nama yabaye ku wa 12 Ugushyingo 2016, yari yahuje inzego z’umutekano n’abatwara abantu n’ibintu ku binyabiziga mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’uburengerazuba, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yasabye abatwara abagenzi kuri moto n’amagare kwita ku mutekano w’abagenzi batwaye ndetse n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.
[ad id=”44145″]
Iyo nama yari yitabiriwe n’abasaga 1500, yabanjirijwe n’umuganda wabereye ahakomeje imirimo yo kubaka Ibiro bishya bya Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, aho bifatanyije na yo kuhakora isuku batera paseparume n’imikindo ndetse bakora n’indi mirimo.
Mu butumwa yabagejejeho, ACP Karasi yababwiye ati:”Umurimo wanyu muwukorera mu muhanda, kandi hari n’abandi bawukoresha barimo abatwaye ibindi binyabiziga, ababigendamo n’abanyamaguru. Mufite rero inshingano zo kubungabunga umutekano w’abagenzi mutwaye ndetse n’abo bandi bakoresha inzira nyabagendwa, kandi nta kindi musabwa uretse kubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga.”
Yababwiye ko bamwe muri bagenzi babo bakora cyangwa bagateza impanuka babiterwa ahanini no gutwara ibyo binyabiziga ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone igendanwa babitwaye, gutwara abagenzi barenze umwe, no gukora iyo mirimo basinze cyangwa bananiwe.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yakomeje ababwira ati: “Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa mu kaga. Mukwiriye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku mihanda n’uburenganzira bw’abanyamaguru. kandi mwirinde uburangare igihe mutwaye moto n’igare.”
Yibukije ko kugira ngo umuntu atangire gutwara abagenzi kuri moto agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora iyo mirimo ndetse n’ubwishingizi; kandi yongeraho ko agomba kubyitwaza igihe atwaye icyo kinyabiziga.
ACP Karasi yasabye kandi abatwara abagenzi kuri moto kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagahaguruka umugenzi amaze kuyambara neza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto muri iyi Ntara, Sentibagwe Gafora yabwiye bagenzi be ati:” Umutekano usesuye ni wo utuma dukora iyi mirimo nta nkomyi .Tugomba rero kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya.”
[ad id=”44145″]
Yakomeje agira ati,” Gushaka amafaranga dutwara abagenzi bigomba kujyana no kubahiriza amategeko. Ibyo bizatuma tudakora cyangwa ngo duteze impanuka mu muhanda.”
Mu izina rya bagenzi be, yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye; kandi ayizeza ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha bayiha amakuru ku gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *