Gal Gadot Varsano yavutse ku ya 30 Mata 1985. Ni umukinnyi wa filime w’Umunya-Israel, umuproducer, akaba n’umunyamideli. Afite imyaka 18, yambitswe ikamba rya Miss Israel mu 2004. Nyuma akora imyaka ibiri gisirikare cya Israel ari umusirikare, nyuma atangira kwiga muri kaminuza ya IDC Herzliya, mu gihe yubakaga umwuga we wo kuba umunyamideli.
Role ya mbere yabonye muri filime mpuzamahanga yakinnye ari Gisele Yashar muri Fast & Furious mu 2009, role yagiye agaragaza mu bice byakurikiyeho bya Fast & Furious. Yakomeje kumenyekana ku Isi yose kubera role ya Diana Prince/ Umugore w’igitangaza cyangwa “Wonder Woman” aho yagiye agaragara muri iyi role no mu zindi filimi nka Batman Vs Superman: Dawn of Justice yo mu 2016, yakurikiwe na filime irangira yakomotseho role ye yiswe Wonder Woman, Justice League mu 2017, ndetse akaba aherutse kugaragara mu kindi gice cya Wonder Woman kiswe Wonder Woman 1984 yo mu 2020.

Gadot afatwa nk’umusitari wamenyekanye kurusha abandi muri Israel nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu. Ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi mu 2018, ndetse aza ku rutonde rw’abakinnyi ba filime bishyurwa amafaranga menshi ku Isi inshuro ebyiri.
Ubuto bwe
Gal Gadot yavukiye mu Mujyi wa Ter Aviv muri Israel akurira mu mujyi wegeranye n’uyu witwa Rosh HaAyin. Mu Giheburayo, izina rye rya mbere Gal risobanura umuraba, mu gihe irindi, Gadot, risobanura inkombe z’umugezi. Ababyeyi be ni Irit Gadot wari umwarimu w’ubugenge na se Micheal Gadot w’Umwenjeniyeri.
Sekuru na nyirakuru babyara nyina bavukiye mu Burayi mu kinyejana cya 20, sekuru akaba ari umwe mu bantu bafungiwe mu nkambi ya Auschwitz Abanazi bafungiragamo Abayahudi, ariko abasha kurokoka Jenoside yabakorewe, mu gihe nyirakuru yabashije gucika mbere y’uko Abanazi babatera. Gadot yarerewe mu muryango ugendera ku mico ya kiyahudi cyane, akaba abarizwa mu Bayahudi b’Aba Ashkenazi (Abayahudi bavukiye mu bihugu bya Pologne, Autrichia, u Budage na Czech. Afite murumuna we witwa Dana Gadot.

Mu gukura kwe, Gadot yize ndetse abyina injyana za jazz na Hip hop imyaka 12, kandi akazi ka mbere yakoze n’ukurera abana ndetse anakora muri Burger King, uruhererekane rw’amaresitora yamamaye acuruza imigati ya Hamburger. Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota yo hejuru mu Binyabuzima (Biology) muri Begin High School, ishuri ryo mu mujyi yakuriyemo wa Rosh HaAyin.

Nk’uko tubikesha Wikipedia, Gadot yaje kujya mu irushanwa rya Miss wa Israel afite imyaka 18 mu 2004 yumva ari nko kwinezeza gusa adatekereza ko yakwegukana ikamba. Avugana n’ikinyamakuru Glamour Magazine yagize ati “ Sinigeze ntekereza ko nari gutsinda,”.
Kuri iyo myaka n’ubundi, Gadot yinjiye mu gisirikare cya Israel amaramo imyaka ibiri iteganywa n’itegeko nshinga ku musore wese n’inkumi yo muri Israel yujuje imyaka 18. Icyo gihe yabaye umutoza w’imirwanire.

Gadot avuga ko ahahise he ari ho hamuhesheje amahirwe yo gutsindira role ya Gisele muri Fast & Furious. Ati “ Ndakeka impamvu nyamukuru yari uko umuyobozi (director) Justin Lin mu by’ukuri yarakunze ko nahoze mu gisirikare kandi yashakaga gukoresha ubumenyi bwanjye ku ntwaro.” Arangije imirimo ye ya gisirikare, Gadot yagiye kwiga amategeko muri kaminuza ya IDC Herzliya muri Israel.
Akazi yakoze
Nyuma yo gutsindira ikamba rya Nyampinga wa Israel yahise anahagararira igihugu cye muri Miss Universe 2004 yabereye muri Ecuador. Yagiye yifashishwa mu bukangurambaga mpuzamahanga nk’umunyamideli muri Miss Sixty, yamamaza smartphones Huawei, Gucci, imodoka za Jaguar n’ibindi. Mu 2015 yabaye isura y’umubavu wa Gucci wiswe Bamboo.
Isura ye yagiye yifashishwa ku bifuniko by’ibinyamakuru bitandukanye nka Cosmopolitan, Glamour, Bride Magazine, Entertainment Weekly, UMM, Cleo, Fashion, Lucire, na FHM. Mu 2013, umushahara we wose kuva mu bunyamideli kugeza mu gukina filime wabarirwaga muri miliyoni 2,4.
Mu 2007, Gadot wari ufite imyaka 21 yagaragaye mu ifoto ya Maxim y’Umugore w’umwaka mu gisirikare cya Israel, IDF, iza no kugaragara ku kinyamakuru New York Post.
Mu 2017, Gadot yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa FHM rw’abagore 100 bakurura abagabo (100 Sexiest Women)ku Isi.
Gukina filime
Amaze kurangiza umwaka wa mbere muri kaminuza, umuntu wari ushinzwe gushaka abakinnyi bakina muri filime yahamagaye ushinzwe inyungu ze (Agent) ngo azitabire amajonjora yo kuzakina role ya Camille Montes mu gice cya James Bond kiswe Quantum of Solace.

Nubwo atabashije kubona iyi role ikegukanwa na Olga Kurylenko, hashize amezi macye Gadot agaragara muri filime yo muri Israel yasohotse mu 2008 yiswe “Bubot”.
Nyuma y’amezi atatu, wa muntu wari ushinzwe gushaka abakinnyi bakina muri Quantum of Solace yaje guhitamo Gadot mu bandi bakinnyikazi ba filime batandatu ngo azakine ari Gisele Yashar muri Fast & Furious, mu gice cya kane cyayo.
Mu 2010 yaje kubona role yoroheje muri filime ya action ariko isekeje yitwa Date Night, anakina muri Knight and Day. Mu 2011 yagarutse muri Fast & Furious mu gice cya gatanu kizwi nka Fast Five nka Gisele na none, ndetse agaruka no mu gice cya gatandatu mu 2013.
Gadot yaje gukina ari Wonder Woman muri Batman Vs Superman: Dawn of Justice mu 2016, aho yabanje gufata amasomo yo gukoresha inkota, aya kung fu, kickboxing, Capoeira na Jiu-jitsu yo muri Brazil yitegura gushyira mu bikorwa iyi role.
Gadot, mugenzi we bakinanye muri Wonder Woman, Lynda Carter, Perezida w’inzu itunganya filime ya DC Entertainment, Diane Nelson, uwayoboye ikorwa rya filime Wonder Woman, Patty Jenkins hamwe n’umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Cristina Gallach, bagaragaye muri Loni ku itariki 21 Ukwakira 2016, ku isabukuru y’imyaka 75 yari ishize Wonder Woman ikinwe bwa mbere, maze Loni igira ku mugaragaro Gal Gadot nka ambasaderi wayo ushinzwe kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa. shyira ahagaragara izina ry’umuryango w’abibumbye nka “Ambasaderi w’icyubahiro mu kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa”.

Mu 2016 kandi Gadot yagaragaye muri filime Triple 9 aho yakinanye na Kate Winslet (Wamenyekanye nka Rose muri Titanic yo mu 1998) na Aaron Paul. Mu mpera z’uyu mwaka yanakinnye muri filimi nka Criminal ari umugore wa Ryan Reynolds , filime irimo abakinnyi b’ibyamamare nka Kevin Costner, Gary Oldman, Tommy Lee Jones n’abandi.
Filime ya nyuma yakinnye muri uyu mwaka ni Keeping Up with the Joneses, yo mu bwoko bwa filime za action ariko zivanze no gusetsa, aho akina ari umukozi w’ibanga (Secret Agent).
Mu 2017, Gadot aza muri filime irangira ya Wonder Woman isa nk’ishaka kugaragaza uwo Wonder Woman wagaragaye muri Batman vs Superman ari we cyangwa inkomoko ye, aho anagaruka muri iyi role mu yindi filimi yiswe Justice League yasohotse mu Ugushyingo 2017.
Mu 2018 nibwo Time magazine yashyize Gadot ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi, naho Forbes imugira umukinnyi wa filime wa 10 uhembwa akayabo ku Isi, aho mu mwaka yinjiza miliyoni 10$.
Gadot kandi muri uyu mwaka yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Maroon 5 afatanyije na Cardi B yitwa “Girls Like You” imaze kurebwa na miliyari hafi 3 kuri youtube.
Muri Nyakanga 2018, ubwo yafataga akaruhuko hari gutunganywa Wonder Woman 1984, Gadot yasuye Ibitaro by’abana byo mu Mujyi wa Virginia yambaye umwambaro akina iyi filimi yambaye.
Mu 2020, Forbes yagize Gadot umukinnyi wa gatatu uhembwa akayabo ku Isi, aho umushahara we mu mwaka wari ugeze kuri miliyoni 31,5$. Ku itariki 11 Ukwakira 2020, hatangajwe ko Gadot agiye kuzakina muri filime ivuga ku buzima bwa Cleopatra izatunganywa n’inzu ya Paramount Pictures. Mu Ukuboza, Gadot yari umwe mu bashakwamo uzakina filime y’ubutasi izaba yitwa Heart of Stone.
Mu 2021, hategerejwe filime ze ebyiri zirimo Red Notice ya Netflix azakinanamo na Dwayne Johnson uzwi nka The Rock ndetse Ryan Reynolds, mu gihe indi ari iyitwa Death on the Nile biteganyijwe ko izasohoka ku itariki 17 Nzeri 2021.
Producer
Mu Ukwakira 2019, Gadot yashinze ikigo gitunganya filime yise Pilot Wave, afatanyije n’umugabo we, Jaron Varsano. Gadot kandi ari mu bantu bashoye amafaranga mu itunganwa rya Wonder Woman 1994.

Gal Gadot n’umugabo we, Jaron Varsano
Ubuzima bwe bwite
Gadot yashakanye n’umugabo wo muri Israel ukora ibijyanye no gutunganya inyubako witwa Jaron Varsano mu 2008. Bafitanye abana babiri b’abakobwa, umwe wavutse mu 2011 n’undi wavutse mu 2017. Gadot yatangaje ko atwite undi mwana wa gatatu muri uku kwezi nyuma y’ibihuha byamuvuzweho mbere y’ibirori bya Golden Globe Awards. we n’umugabo we kandi bari bafite hotel mu Mujyi wa Ter Aviv baje kugurisha umuherwe Roman Abramovich mu 2015 kuri miliyoni 26$.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


