mutesi1.jpg

Miss Rwanda 2021: Baribaza kuri ‘gafotozi’ uterekanye Miss Jolly

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Werurwe 2021 habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bagombaga gukomeza irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Iki gikorwa cyarimo Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wari waryitabiriye nk’umwe mu bigeze kwegukana iri rushanwa, anaha umwe mu bakobwa agatike kamwemerera gukomeza (Pass) muri 20.

Yari yambaye mu buryo budasanzwe; mu musatsi bigaragara ko yari yiteze akantu kameze nk’akayunguruzo (hari abakise akanozasuku), agapira kagufi ndetse n’ijipo ndende ikora hasi.

mutesi1.jpg
Miss Jolly ni uko yari yambaye
mutesi2.jpg
Agasa n’akayunguruzo ku mutwe, agapira kagufi n’ijipo ikora hasi
mutesi3.jpg
Miss Jolly ni umwe mu batanze Pass

Gusa abakoresha urubuga rwa Twitter barashinja gafotozi (cameraman) kutagaragaza Miss Mutesi Jolly kuri televiziyo ya KC2 yerekanaga imigendekere y’iki gikorwa.

Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie mu buryo bwo gushyenga, yaraye yibajije ati: “Ariko mbere yo kuryama tube twiganirira. Buriya KC2 yatwimiye iki ishusho ya Jolly Mutesi ra ? Ibi byo guhindura TV radio kugira ngo ntareba miss mfana hari ukuntu numva bitandaje neza. Muramuke.”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu na we yibajije ikibazo nk’icya Niwemwiza, aho yagize ati: “Wari wambaye neza cyane Jolly Mutesi ! Impamvu batakugaragaje kuri screen ni iyihe koko?”

Uwitwa Niyigaba Etienne ati: “Ese ko batari kutwereka Miss wacu Jolly Mutesi. » Musangamfura J.D yamusubije ati: “Njye rwose ndumva nahindura camera cyangwa ngacinya icyara umucameraman.”

Mugabo Annet na we yibajije iki kibazo, ati: “Ese Miss Rwanda ko mutatwereka Jolly Mutesi wacu atanga pass kandi mbona abandi bose mubatwereka?”

Uwitwa Najecla Claude we yavuze ko yagize ngo yicaye ahantu atareba neza Mutesi Jolly, akanahengereza kugira ngo arebe ko amubona. Ati: “Uzi ko nashidukaga ndi guhengereza muri TV nibaza ko ari nge wicaye aho ntareba neza.”

Claude yibajije niba Miss Jolly ari we waba wabujije gafotozi kumufotora, ati: “Kuko yajyaga kugaragara agahita akurayo camera.”

N’ubwo amashusho ya Miss Jolly atagaragajwe kuri televiziyo, uyu mukobwa yaje gushyira amafoto yafotowe ubwo iki gikorwa cyendaga gutangira, ashimira uwayimbwambitse.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Miss Rwanda 2021: Baribaza kuri ‘gafotozi’ uterekanye Miss Jolly
    Mutesi Jolly yari yambaye nabi cyane, ubanza ariyo mpamvu bamukuye mu kanama k’abatangaga amanota. None se umwana w’umukobwa akwiye kwambara umwenda ugaragaza inda n’umugongo koko !? Ahubwo gafotozi yagize neza, we utamugaragaje.

  2. Miss Rwanda 2021: Baribaza kuri ‘gafotozi’ uterekanye Miss Jolly
    Mutesi Jolly yari yambaye nabi cyane, ubanza ariyo mpamvu bamukuye mu kanama k’abatangaga amanota. None se umwana w’umukobwa akwiye kwambara umwenda ugaragaza inda n’umugongo koko !? Ahubwo gafotozi yagize neza, we utamugaragaje.

  3. Miss Rwanda 2021: Baribaza kuri ‘gafotozi’ uterekanye Miss Jolly
    Ntacyo twarebaga yambaye nabi rwose uriya si umuco w’iRwanda nawe byamuteye isoni asaba ko bamuhisha yakoze neza yari kuba atanze urugero rubi kubato

  4. Miss Rwanda 2021: Baribaza kuri ‘gafotozi’ uterekanye Miss Jolly
    Ntacyo twarebaga yambaye nabi rwose uriya si umuco w’iRwanda nawe byamuteye isoni asaba ko bamuhisha yakoze neza yari kuba atanze urugero rubi kubato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *