Muri Repubulika ya Centrafrique, ingabo zikomeje gutera imbere ku butaka zirwanya ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi, CPC, zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya. Iri huriro ryavutse kuwa 15 Ukuboza, ritangiye kumenyekana neza kurushaho. RFI yashoboye gusuzuma inyandiko zemeza ko François Bozizé aherutse kwemera kuba umuhuzabikorwa w’iri huriro vuba aha.
Nyuma y’amezi atatu rishinzwe, ku ya 15 Gashyantare, nibwo CPC, nk’uko bigaragara mu nyandiko RFI yabashije kubona ko imitwe itandatu yitwaje intwaro yasabye uwahoze ari Perezida wa Centrafrica, Francois Bozize, kuba umuhuzabikorwa wayo mukuru.
Nubwo igisubizo cy’ubwo busabe kitashyizwe ahagaragara, imitwe myinshi yitwaje intwaro ndetse n’aba hafi ya François Bozizé bavuga ko uwahoze ari perezida yakiriye neza iki cyifuzo.
Ndetse, nyuma y’iminsi itanu nyuma y’ubwo busabe, ku ya 20 Gashyantare, François Bozizé yashyize umukono ku nyandiko, RFI yabonye kopi yayo, mu izina rya CPC nk’umuhuzabikorwa mukuru.
Mu begereye uyu mugabo wahoze ari perezida, havugwa ko iyi nyandiko ari iyo kwemerwa bityo ikaba idasaba igisubizo kiziguye.
Mu gihe rero abayobozi ba Centrafrica bakunze kwamagana uruhare rwa François Bozizé muri iri huriro ryitwaje intwaro, guhera mu ntangiriro za Gashyantare ishyaka KNK rya François Bozizé ryo ryakomeje guhakana ko afitanye isano na CPC.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


