Muhanga: Uwishe umugore we amukubise isuka mu mutwe yakatiwe urumukwiye

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo witwa Ntigurirwa Daniel wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake. Uyu mugabo akaba yarishe umugore we amuhondaguye isuka mu mutwe.

Ni icyaha cyakozwe saa munani z’ijoro ku itariki 04 Gashyantare ubwo Ntigurirwa Daniel wo mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yicaga umugore we, Uwimana Florence, amukubise isuka.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko Ntigurirwa Daniel yatashye ahagana saa munani z’ijoro yasinze, agakubita urugi cyane, umugore we, UwimanaFlorence arabyuka ajya kumukingurira, akigera ku muryango, Ntigurirwa ahita amukubita ikintu ku jisho, yikubita hasi, atangira kumukubita.

Umwana wari mu nzu yumvise mama we ataka cyane, ajya kureba asanga papa we ari kumukubita isuka mu mutwe, umwana ahita asohoka atabaza, nawe amwirukaho ashaka kumwica, ajya kubwira nyirakuru utuye hafi ibibaye, baje basanga yamaze kumwica, ndetse uregwa yahise acika.

Nyuma yo gukora icyaha Ntigurirwa yakomeje kwihisha, kugeza ubwo yaje gufatirwa mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagali ka Gihira, mu Mudugudu wa Nyagasozi, afashwe n’abaturage bari bamubonye ku mbuga nkoranyambaga.

Ntigurirwa Daniel yahamwe n’icyaha yari akurikiranyweho cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, ku itariki 05 Werurwe ahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *