Umugore wiswe Faida wo muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu birometero bikeya uvuye muri Teritwari ya Masisi, yahishuye ko yafashe icyemezo cyo gufata intwaro akajya mu ishyamba afite intego yo kwihorera ku nyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR ashinja kuba zaramukoreye ibya mfura mbi.
Faida avuga ko yafashwe ku ngufu n’abantu bitwaje intwaro, ariko nyuma yo kurokoka ubwo bugizi bwa nabi akaba akomeje guhangana n’ingaruka byamugizeho mu mutwe no ku mubiri.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Deutch Well yo mu Budage, Faida yavuze ko abo bantu bitwajhe ibirwanisho banishe nyina na basaza be, muri rusange ngo bakaba barishe abagore bane, abagabo umunani n’abana babiri.
Faida atunga intoki inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka isaga 20 zikorera mu burasirazuba bwa Congo. Avuga ko uyu mutwe wajyanwe muri Congo no kwica, gusahura no gufata ku ngufu. Izi nyeshyamba anazishinja kwica umugabo we agasigara ari umupfakazi.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa africafeeds.com irakomeza ivuga ko Faida yagize ihungabana kandi agasigara yirwanaho wenyine kugirango abashe kubona ibyo kurya by’abana babiri yasigaranye.
Nyuma, uwahoze ari umwarimu waje guhinduka umuyobozi w’inyeshyamba yaje kugira atya agera mu giturage cyo kwa Faida ashaka abarwanyi yinjiza mu mutwe we.
Uyu mutwe w’inyeshyamba, hatavuzwe uwo ari wo, wari ufite intego yo kurwanya FDLR, bituma Faida yemera kuwiyungaho kugirango azabashe kwihorera.
Avugana na DW Faida akaba yagize ati “ Iyaba nabonaga abagabo bankoreye ibi, nahita mbarasa ako kanya.”
Uyu mugore wiyemeje gufata intwaro ngo yihorere ku nyeshyamba zamuhemukiye, avuga ko yinjiye muri uwo mutwe w’inyeshyamba urwanya FDLR mu myaka 17 ishize.
Ubwo yari afite imyaka 15, yari mu murima ari kumwe na se ubwo abantu bamwe bari bitwaje imihoro babageragaho bagakubitira se imbere ye.
Ati “ Batandatu muri bo barantwaye,” nubwo atabashaga gufunguka ko avuge ibyakurikiyeho, yavuze yego ubwo DW yamubazaga niba yarafashwe ku ngufu icyo gihe.
Yakomeje agira ati “ Bishe umuryango wanjye hafi ya wose banamfata ku ngufu. Sinashoboraga gukomeza ubuzima bwanjye nk’uko byari bimeze mbere. Ubwo nafashe icyemezo cyo kuba indwanyi kugirango nzihorere.”
Faida akomeza avuga ko ibyamubaye icyo gihe byatumye yumva atsinzwe n’ubuzima. Ariko, ashimira umuyobozi w’inyeshyamba wamufashe kuko ngo atabonye amahirwe yo kwihorera ku bishe umuryango we gusa, ahubwo ko anumva ashobora guha umutekano abana be.
Mu mwaka ushize wonyine, Umuryango w’Abibumbye wabaruraga byibuze abantu 2,000 bishwe n’inyeshyamba.
Ni mu gihe abaturage basaga miliyoni 5.5 bakuwe mu byabo mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bwa Congo muri uwo mwaka, bikagira iki gihugu icya mbere gifite abaturage benshi bakuwe mu byabo batataniye mu gihugu imbere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


