Impamvu kubyara impanga byiyongereye ku Isi kurusha ibindi bihe byabanje

Sangiza iyi nkuru

Impanga ziri kuvuka ari nyinshi kurusha ikindi gihe cyose mbere bitewe no gutinda kubyara n’ubuhanga bw’ubuvuzi nka IVF nk’uko abashakashatsi babivuga.

Abahanga bavuga ko Isi ishobora kuba iri ku gasongero ko kubyara impanga, kuva mu myaka ya 1980.

Impanga zigera kuri miliyoni 1.6 zivuga ku isi buri mwaka, buri mbyaro 42 imwe iba ari iy’impanga.

Ariko ibi bishobora kumanuka kuva ubu kuko abantu bari kugana ku kubyara umwe, kuko bitarimo ibyago byinshi.

Raporo ya journal Human Reproduction ivuga ko kuvuka kw’impanga ku kigero cyo hejuru byagezweho mu myaka 30 ishize – kuva ku izamuka rya 32% muri Aziya kugera kuri 71% muri Amerika ya ruguru.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Abashakashatsi bakusanyije amakuru ku mpanga mu bihugu 165 hagati ya 2010 na 2015, bayagereranya n’uko byari byifashe hagati ya 1980 na 1985.

Umubare w’impanga zavutse ku mbyaro igihumbi ubu uri hejuru cyane mu Burayi na Amerika ya ruguru – ku isi yose wavuye ku 9/1,000 ugera kuri 12/1,000.

Muri Africa ho umubare w’impanga wahoze hejuru igihe cyose kandi ntiwahindutse cyane mu myaka 30 ishize, ibishobora kuba biterwa n’ubwiyongere bw’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *