Inda ushaka wayitera mbere cyangwa nyuma_Platini asubiza abamwibasiye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Nemeye Platini yasubije abamushinje kwibaruka imfura ye vuba ugereranyije n’igihe we n’umugore we bashingiye urugo, avuga ko umuntu yemerewe gutera inda igihe abishakiye.

Mu Cyumweru gishize ni bwo uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura, nyuma y’amezi ane barushinze.

Ni inkuru yasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko igihe cy’amezi ane Platini n’umugore we bibarukiyemo imfura yabo ari gito cyane, abandi basanisha ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Papa’ ya Butera Knowless n’ibyabaye kuri uriya muryango.

Platini ubwo yari mu kiganiro ‘Sunday Night’ cya Radio Isango Star, yemeje koko ko we n’umugore we baheruka kwibaruka umwana w’umuhungu.

Abajijwe kugira icyo avuga ku bamwibasiye, uyu muhanzi yavuze ko icya mbere ari ko “Baba [Papa] aba ari Baba! Baba bagira ngo amezi ya Baba ahure n’abandi se kandi uri Baba nyine! Ntabwo bishoboka njyewe ndi njyewe na bo ni bo.”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati: “Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe. Uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo comment y’abantu yatuma uhindura icyo wowe utekereza.”

Platini yavuze ko kwitwa umubyeyi ari inzozi yahoranye kuva kera, avuga ko kugira inshingano za kibyeyi “byerakana ko utikunda gusa, ahubwo ukunda n’abandi ukabaha agaciro.”

Yunzemo ati: “Akenshi iyo wikunda uba wumva waba papa mbyirire ukabyirira wenyine! Ariko iyo ufite inshingano nyine uba ugwiza urukundo muri wowe so, numva ko kwibaruka ari ukugwiza urukondo kuko uba ugiye gusangira imibereho yawe n’undi.”

Ku wa 20 Werurwe 2021 ni bwo Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia, mbere yo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Remera.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo, nyuma y’amezi ane barushinze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *