Idi Amin yacunze Obote yitabiriye CHOGM afata ubutegetsi – Udushya twaranze izi nama

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwitegura kwakira inama ya 26 y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, nicyo gihugu cya nyuma giheruka kwinjira muri uyu muryango cyujuje umubare wa 54 w’ibinyamuryango. Nicyo gihugu kandi cya kabiri nyuma ya Mozambique cyinjiye muri uyu muryango nta mateka cyari gifitanye n’Ubwami bw’u Bwongereza kuko kitari mu bihugu bwakolonije. Mu gihe rero hiteguwe iyi nama ya CHOGM izaba muri Kamena, reka dusubize amaso inyuma turebere hamwe bimwe mu bibazo n’ibintu bidasanzwe byaranze zimwe mu nama zabanjirije iyi.

Ibibazo

Mu myaka ya za 80, inama z’ibihugu bikoresha Icyongereza zagiye zirangwa no guhamagarira umuryango wa Commonwealth gufatira ibihano igihugu cya Afurika y’Epfo ngo bagishyireho igitutu cyo guhagarika irondaruhu ryari ryarimakajwe muri iki gihugu.

Haje kuvuka ubwumvikane bucye hagati y’u Bwongereza bwari buyobowe na Margaret Thatcher, bwakomeje kwinangira gufata ibyo bihano, n’ibihugu byo muri Afurika bibarizwa muri Commonwealth n’ibindi bigize umuryango byasabaga ibihano.

Hakomeje kugaragara umwuka mubi ndetse bigera aho hatangira guhwihwiswa ko umuryango ushobora gusenyuka.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bantu bari begereye Minisitiri w’Intebe, Margaret Thatcher, ngo yiherereye yakundaga kuvuga ko CHOGM ari nk’itegeko ku guha inkunga abasabirizi b’umururumba (“Compulsory Handouts to Greedy Mendicants).

Umukobwa we, Denis Thatcher we avuga ko nyina yajyaga afata CHOGM nk’uburyo bw’ikiruhuko cyo gupfusha ubusa amafaranga ya guverinoma.

Mu 2011, David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yamenyesheje Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza ko icyifuzo cye cyo kuvugurura amategeko agenga izungura ry’abami, impinduka isaba kwemezwa n’ubwami cumi na butandatu buri mu Muryango wa Commonwealth, byemejwe muri CHOGM yo ku ya 28-30 Ukwakira i Perth, nyuma byitwa Amasezerano ya Perth.

Ibintu bibi byabaye

Muri Gashyantare 1978, igisasu cya bombe cyaturikiye muri Sydney Hilton Hotel, ahateraniye inama y’Akarere y’Abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth. Abayobozi ba guverinoma z’ibihugu 12 bari bacumbitse muri iyi hotel icyo gihe. Benshi mu bari babaherekeje bimuwe muri kajugujugu z’Igisirikare cyo mu Kirere cya Australia (RAAF), n’inama yimurirwa ahitwa Bowral, abayitabiriye barinzwe n’abasirikare 800 ba Australia.

Nk’ahaba hatumiwe abakuru ba guverinoma, abakozi n’inzobere ba Commonwealth bahoraho, CHOGM ni urwego ruruta izindi rw’ibikorwa rwa Commonwealth kandi ni ibihe bidasanzwe aho abayobozi ba Commonwealth bose baba bateraniye hamwe.

Mu nama za CHOGM ariko hagiye habamo udushya tumwe na tumwe nk’aho muri CHOGM 2003, Nyakwigendera Perezida Robert Mugabes yatangaje ku mugaragaro ko Zimbabwe ivuye muri Commonwealth.

Mu 1995 kandi, ku munsi wa mbere w’inama ya CHOGM yaberaga muri New Zealand ku itariki 10 Ugushyingo, Leta ya Nigeria yishe umwanditsi Ken Saro-Wiwa n’abandi bantu umunani, bituma iki gihugu gihita gihagarikwa mu muryango.

CHOGM kandi yagiye iba imbarutso y’ibindi bikorwa byagiye bigira ingaruka ku bayobozi bayitabiriye ariko mu gihugu imbere.

Ubwo inama ya mbere ya CHOGM yaberaga muri Singapore mu 1971, uwari pererezida wa Uganda, Milton Obote, ari mu bayitabiriye ariko bihita bibera Idi Amin akanya keza ko kumuhirika ku butegetsi.

Ni nako byagendekeye President wa mbere wa Seychelles, James Mancham ubwo yitabiraga CHOGM 1977, bigatuma uwari Minisitiri w’Intebe, France-Albert René ahita yigarurira ubutegetsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *