RDC: Inzara iravuza ubuhuha muri Gereza ya Rutshuru, abagera ku 10 bamaze gupfa

Sangiza iyi nkuru

Nibura abagororwa icumi bishwe n’inzara kuva mu ntangiriro za 2021 muri gereza nkuru ya Rutshuru iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru . Abagize sosiyete sivile yo muri kariya gace batangaje aya makuru bagaragaza ko n’ubuvuzi bubi nabwo buri mu biri gutera izo mfu.

Umuryango utegamiye kuri Leta wo muri Rutshuru witwa Badilika, usobanura ko aho bafungiye ari mu rupfu aho kuba ahagororerwa imfungwa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Patrick Manuvo wo muri Badilika ati: “Urugero nko kubura ibiryo byabaye iteshamutwe muri iyi gereza. Ni ahantu umuntu yapfira aho kuba aho yagororerwa “,

Byongeye kandi, ibibazo by’iyi gereza byagejejwe ku nzego z’ubutegetsi zibifitiye ububasha n’inzego z’ibanze, ariko nta gikorwa nk’uko uyu muryango utegamiye kuri Leta, ndetse n’abandi bo mu zindi sosiyete sivile bavuga.

Ubutaka bwa Nyongera bwa hegitari zirenga 40 bwari bugenewe guhinga kugirango imfungwa zibashe kubona ibyo kurya, kuri ubu biravugwa buri kubyazwa umusaruro na sosiyete PREMIDIS, nk’uko abatanze amakuru bakomeza bavuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *