Kuri uyu munsi wa 3 wa Tour du Rwanda 2016, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2016, Umunyarwanda valens Ndayisenga niwe wayegukanye akoresheje amasaha 3 n’iminota 16.
[ad id=”44145″]
Abakinnyi bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri berekeza Karongi, bakaba basoje bakoze Km 125.
Uyu musore Valens Ndayisenga w’imyaka 22 y’amavuko yanegukanye Tour du Rwanda 2014, kugeza n’iyi saha akaba afite amahirwe yo kuba yayegukana nubwo bwose irushanwa rikiri ribisi, ku rutonde rusange akaba ari we uza ari uwa mbere n’ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 26 ku umukurikira nawe w’umunyarwanda, Areruya Joseph
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


