Udahemuka Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe Ubunyamabanga Bukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuva ku itariki 10 Werurwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa.
Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB yatangaje ko kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Ati “Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha”
Udahemuka w’imyaka 37 yafatiwe mu Kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge nk’uko tubikesha IGIHE.
Yatawe muri yombi nyuma y’aho yari akomeje kwizeza abaturage ko azabafasha kubona serivisi bashakaga muri minisiteri asanzwe akorera, akaba yarafatiwe mu cyuho amaze kwakira ruswa y’ibihumbi 50 mu gihe yari yasabye uwayimuhaye 300,000Frw.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba ruvuga ko rutazihanganira abantu bose baka ruswa abaturage kugirango babone kubaha serivisi bemerewe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


