csm_imbaho_zirenga_200_51b11799d8_1.jpg

Kamonyi: Batandatu bakekwaho gutema ibiti bya Leta byo ku mihanda bafashwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Kamonyi, tariki ya 14 Werurwe 2021 yataye muri yombi abagabo batandatu bakekwaho gutema ibiti bya Leta biteye mu mihanda, byaterewe kurwanya isuri.

Abatawe muri yombi ni: Niyibizi Jean Claude, Mbabarenkoriki Eric, Hategekimana Frederic, Bizimana Cyliaque, Sebahire Mathieu na Mbonabucya Emmanuel; bakaba barafatanwe “imbaho 279 babaje mu biti bya Leta” nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yatangaje ko ifatwa ry’aba bagabo ryabaye hashingiwe ku makuru yari yatanzwe n’abaturage bo mu midugudu ya Sebununga, Cyivugiza na Kabahazi mu Kagari ka Ngoma.

SP Kanamugire ati: “Abaturage bo muri iriya midugudu baduhaye amakuru ko hari abagabo basanzwe ari ababaji batema ibiti biteye ku muhanda byiganjemo ibyo mu bwoko bwa gereveriya bakabibazamo imbaho, bakabigurisha. Natwe tukimara guhabwa amakuru kubera ko abaturage bagiye batubwira aho batuye n’aho babariza ibiti, twaragiye duhita tubafata uko ari 6 maze tubasangana imbaho 279 bari babaje muri ibyo biti bya Leta.”

csm_imbaho_zirenga_200_51b11799d8_1.jpg
Polisi yasanganye aba bagabo imbaho 279

Aba bagabo ubwo bafatwaga bemeye ko koko ari bo batemaga ibiti bya Leta ku muhanda ukoze kuri iyi midugudu itatu, bakabibariza hafi aho. Ngo “bari bamaze gutema ibirenga 20” ariko kakaba ari akazi bakoreraga uwitwa Niyonzima Jean Pierre na Muyango Jean Eric.

Ubu bose bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubuganzacyaha ya Mugina muri Kamonyi kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubuganzacyaha. Icyaha nikibahama, bazahanishwa ingingo ya 59 y’Itegeko No.48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigamije kurengera ibinyabuzima, ivuga ko “utuma ibimera bikomye bifa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza” ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze 3,000,000.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *