Guverinoma y’u Rwanda ku wa Mbere, yatangiye gukingira icyorezo cya COVID-19 abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).
Igikorwa cyo gukingira ziriya ntumwa z’u Rwanda cyabereye ku kicaro gikuru cya Batayo y’ingabo z’u Rwanda giherereye ahitwa Socatel M’poko, i Bangui.
Gukingira abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona.
Lt Col Vianney Kabalisa ukuriye itsinda ry’abaganga boherejwe gukingira bariya basirikikare n’abapolisi, yabwiye abari mu butumwa bwo kugarura amahoro ko Guverinoma y’u Rwanda ibafata nk’abibanze kubera ubwoko bw’inshingano bafite.
Gukingira abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bizakomereza no mu bindi bice bitandukanye bya Repububulika ya Centrafrique, birimo Umurwa Mukuru Bangui, Bria, Kagambandoro na Batangafo.
Gukingira kandi bizanakorwa ku bapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).





Amafoto: @RDF & RNP
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


