Bamwe mu bagabo bo muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Nyagatare bari kwahukana bagasubira iwabo ku bw’inkoni z’abagore babo bavuga ko ziba zabarembeje. Umugabo witwa Bosco Nduwamungu wo mu Murenge wa Karangazi, aherutse gukubitwa n’umugore we wamuryozaga gutaha akererewe kuko yari yarengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yategetswe n’umugore we. Uyu mugabo yatangarije FLASH TV dukesha iyi nkuru ko inkoni arizo zatumye yahukana, ubu akaba yibera iwabo. Uyu mugabo ati ” Nagerageje kubana n’umugore neza arananira. Yankubise inshuro nk’eshatu najya mu buyobozi bati wowe nta jambo ufite. Mvuyeyo arankubita, narahunze, reba uko nsa, uko meze.” Nduwamungu avuga ko ubusanzwe umugore iyo yahukanye umugabo ajya kumucyura, gusa ngo umugore we ntaramuca iryera, ngo aze kumucyura. Ati ” None ubu njye azaza kuncyura?” Umugore wa Nduwamungu yemera ko yakubise umugabo we amuziza ahanini gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zarenze kandi yari yaramugiriye inama yo kutarenza iyo saha. Icyo gihe ngo yarumye ugutwi kwa Nduwamungu araguca. Uyu mugore ati ” Yakubise urugi umugeri, arinjira anduma urutoki, nanjye muruma ugutwi.” Undi mugabo wo mu Murenge wa Mukama na wo uherereye mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yamaze igihe kirekire akubitwa n’umugore we, ariko yarega ntibigire icyo bitanga. Ati ” Nageze aho ndatoroka.” Aba bagabo basaba abayobozi babo kubegera bakamenya ibibazo uko bimeze, bakava mu biro, bityo abagore n’abagabo bakabana neza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David ayamganye abagore bakubita abagabo babo. Avuga ko abagabo bakwiriye kwegera abayobozi, bakabafasha nk’uko abagore babigenza igihe bahohotewe. Ati ” Umugabo ntakwiye kutavuga ko uburenganzira bwe bwahonyowe.” Hiryo no hino mu Rwanda humvikana abagabo bahohoterwa n’abagore babo, bakabakubita. Akenshi abagabo baryumaho bitewe ahanini no kwanga kunengwa ko bakubiswe n’abagore. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


