Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yiyongereye icyizere cyo kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league, nyuma yo kunyagira El Merrick yo muri Sudani ibitego 3-0.
Hari mu mukino wa kane wo mu tsinda A iyi kipe y’Umunyarwanda Meddie Kagere yari yakiriyemo abanya-Sudani.
Nta mukino n’umwe wo muri ririya tsinda ikipe ya Simba iratakaza, dore ko itatu muri yo yayitsinze undi ikawunganya.
Ibi birashyira Simba SC ku mwanya wa mbere muri ririya tsinda n’amanota 10, mu gihe hakibura imikino ibiri kugira ngo hamenyekane amakipe abiri azakomeza muri 1/4 cy’irangiza.
Ibitego by’Umunya-Mozambique Luis JosĂ© Miquisone, umunya-Tanzania Mohammed Hussein n’Umukongomani Chrispain Mugalu; byari bihagije kugira ngo Simba ikure intsinzi ishimishije kuri El Merrick.
Ni umukino iyi kipe yarushagamo cyane Abanya-Sudani, n’ubwo na bo hari uburyo buke bukomeye bagiye babona mu minota ya nyuma y’umukino ariko ntiboroherwe n’umuzamu Aishi Manula.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Meddie Kagere utakibona umwanya wo kubanza mu kibuga, yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri cy’umukino asimbuye Chris Mugalu.
Simba SC irasabwa kunganya n’imwe mu makipe ya Al Ahly yo mu Misiri na AS Vita Club yo muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo basigaje guhura, kugira ngo ihite yizere itike ya 1/4 cy’irangiza iheruka mu myaka ibiri ishize.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


