Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye akavidewo kagaragaza umugore uhondagura umwana byaje kumenyekana ko afite imyaka 5 y’amavuko, amuterura, amutura hasi ndetse amukandagira mu gatuza no ku mutwe.
Iyi videwo yahererekanwe ahantu henshi ndetse wasangaga abatuye mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba batekereza ko byabereye iwabo. Hari abaketse ko byabereye mu Rwanda, abandi batekereza ko byabereye mu Burundi cyangwa se Uganda.
Mu Burundi ho, tariki ya 11 Werurwe Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere yatangaje ko bitabereye muri iki gihugu ishingiye ku bigaragara muri videwo ndetse n’ururimi uyu mugore yumvikana avuga. Uru rurimi rwumvikana nka rumwe mu zivugirwa muri Uganda.
Yagize iti: “Kuva ejo hashize, videwo y’ihohotera itavugwamo izina ry’umwana, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Ibigaragaramo n’ururimi umugore avuga byerekana ko ibi bitakorewe mu Burundi.”
Byaje kumenyekana ko koko uyu mugore ari Umugandekazi, amakuru yatanzwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Uganda, CID, akaba avuga ko yitwa Patience Uwimana w’imyaka 25 y’amavuko.
CID nyuma y’iperereza yari imaze gukora, yasanze Uwimana yarakubitiye uyu mwana ‘we’ witwa Alvin Ssebandeke muri Zone ya Bwuuma, Kyazanga mu Karere ka Lwengo yari atuyemo.
Ubwo Uwimana yakubitaga uyu mwana nk’uko uru rwego rukomeza rubivuga, abaturanyi be bagiye kumutabara maze baramumwaka, barangije bajya kumurega kuri Polisi.
Uwimana nyuma yo kumenya ko Polisi ishobora kumuta muri yombi, yatorokeye mu Karere ka Luweero, agenda yibye umugabo we witwa Charles Mawanda imwe mu mitungo y’urugo.
Umuvugizi wa CID, Charles Twiine mu nkuru ya Daily Monitor, yavuze ko Uwimana akigera muri Luweero, yashatse akazi ko mu rugo, ati: “Yabonye akazi ko kwita ku bana muri Bwaise Kampala. Umuryango utarigeze umushakaho amakuru, wamuhaye akazi ubwo yajyaga gutabwa muri yombi. Ubu turamufite, tumukurikiranyeho icyaha cy’iyicarubozo.”
Uwimana yigeze gufungirwa muri gereza ya Kisoro azira kwifatanya na nyina mu mugambi wo kwica se. Iki gihano yarakirangije, arataha. Umugabo we Charles Mawanda yabwiye CID ko Uwimana yigeze kumutera ubwoba, amubwira ko azamwica.
Kuri ubu uyu mwana wahohotewe ameze neza, umuryango uharanira inyungu z’abaturage w’iwabo wamaze gusaba Leta uburenganzira bwo kumwitaho, unemera kumurihira amashuri kugeza muri kaminuza.
Ubutumwa bwa Komiseri wa Polisi ya Uganda mu bya politiki, AIGP Asan Kasingye bw’amakuru yari amaze kumenyekana kuri uyu mugore mu gihe yari agishakishwa
Info:
1. The child abuser is Uwimana Patience 25yrs.
2. She was recently released from Kisoro prison for attempted murder.
2. Incident took place at Bwuuma zone, Kyazanga TC, Lwengo.
3. Victim; 5 yrs Ssebandeke Alfred
4. Suspect on the run.
5. She will be arrested. https://t.co/ELlFlDu3n8— AIGP Asan Kasingye (@AKasingye) March 11, 2021
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Uwimana wagaragaye ahondagura umwana, yigeze gushaka kwica se n’umugabo we_Byinshi kuri we
Uyu mugore ko atoroshye, nuwo gusengerwa n abandi bantu bose bafite umutima w ubunyamaswa
Gusa azajyanwe mubigo byamufasha kugarura ubumuntu
Uwimana wagaragaye ahondagura umwana, yigeze gushaka kwica se n’umugabo we_Byinshi kuri we
Uyu mugore ko atoroshye, nuwo gusengerwa n abandi bantu bose bafite umutima w ubunyamaswa
Gusa azajyanwe mubigo byamufasha kugarura ubumuntu