Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Shaddyboo’, yameneye abagabo ibanga ry’uko hari ibindi bakwiye guha abagore babo mu rwego rwo kubashimisha bitari amafaranga.
Shaddyboo yabigarutseho mu gihe byakunze kuvugwa ko abagore n’abakobwa bakunda ubuzima bworoshye, bikaba byiza iyo abakunzi babo bafite agatubutse, imodoka zihenze ndetse bakunze kubatunguza impano.
Shaddyboo mu butumwa yanyujije kuri Twitter asa n’ukebura abagabo, yababwiye ko abibwira ko bene biriya ari byo abagore bakunda bibeshya, ngo kuko abagore basigaye bafite ubushobozi bwo kubyiha.
Ati: “Abagabo bamwe batekereza ko abagore dushaka amafaranga, imodoka, n’impano. Muribeshya icyo dushaka ni uko muduha umwanya, Kugira ishyaka, kuba inyangamugayo, kuba uwo kwizerwa, kudusetsa hamwe no kudushyira mu byo mushyira imbere. Amafaranga natwe dusigaye tuyafite.”
Ni amagambo atavuzweho rumwe n’abakurikira uyu mugore ku rubuga rwa Instagram, bamwe bagaragaza ko impamvu uyu mugore yavuze kuriya ari uko hari aho amaze kugera, abandi bamwibutsa ko nta mugore wakwemera kubana n’umunyarwenya [ wo kumusetsa] ari kureba umucuruzi ukomeye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Shaddyboo yameneye abagabo ibanga ry’ibisigaye bishimisha abagore bitari amafaranga
Ntabwo abantu twese dukunda bimwe
Shaddyboo yameneye abagabo ibanga ry’ibisigaye bishimisha abagore bitari amafaranga
Ntabwo abantu twese dukunda bimwe