Mu ijoro ryakeye ni bwo Visi-Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu, yatangaje ko Dr John Pombe Magufuli wari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Jakaya Kikwete i Dar Es Salaam.
Perezida Magufuli waherukaga kurahirira kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri y’imyaka ine iri imbere, byatangajwe ko yazize indwara y’umutima.
Perezida Magufuli w’imyaka 61 y’amavuko, yitabye Imana nyuma y’imyaka igera kuri itanu asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’amateka.
Ni uruzinduko rwabaye tariki ya 06 Mata 2016, habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda batangire icyunamo cy’iminsi 100 yo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Magufuli yari agiriye hanze y’igihugu cye kuva yatorerwa kuyobora Tanzania mu Ukwakira 2015.
Icyo gihe Perezida Magufuli n’abari bamuherekeje bakiriwe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame wari kumwe na Madamu we, Jeannette Kagame.
Uruzinduko rwa Perezida Magufuli mu Rwanda rwasize we na Perezida Kagame bafatanyije gutaha ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo cyubatswe ku nkunga y’Abayapani ndetse banataha ku mugaragaro Ibiro bya Gasutamo bihuriweho n’impande zombi bizwi nka “Rusumo One Stop Border Post”.
Nyuma baje gufata umuhanda berekeza mu mujyi wa Kigali, aho Magufuli yitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo ku mugaragaro, ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ni intambwe ikomeye uyu mukuru yari ateye mu mubano w’u Rwanda na Tanzania wabaye mwiza ku butegetsi bwe, bitandukanye n’uko wari wifashe ku bwa Jakaya Mrisho Kikwete wamubanjirije.
Uretse kuba imbaga y’Abanyarwanda yarirukanwe muri Tanzania mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Kikwete, uyu mugabo yanashinjwe kugerageza gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda irimo uwa RNC na FDLR.
Perezida Magufuli yatabarutse mu gihe u Rwanda na Tanzania byari bifitanye umushinga wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi uva Isaka ukagera i Kigali, witezweho gukomeza koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ruhagaze neza hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Magufuli Imana imwakire mu bayo!









Amafoto: @Kigali Today
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


