Umuyobozi mu ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Makerere, Prof. Anthony Muwagga Mugagga avuga ko abantu bashyira imbere ibintu by’amoko bakwiriye kubireka kuko n’ubundi abantu ari bamwe, afatira ku ngingo yo kuba bose bakenera kujya kwituma kuri W.C Prof. Muwagga ayobora Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu Burezi gishamikiye kuri Kaminuza ya Makerere. Mu kiganiro na NTV cyari kigamije gutangira kwigisha abana gukunda igihugu, yikomye abashyira imbere amoko. Uyu mugabo ati ” Waba Umuganda, Umusoga cyangwa Umukiga, twese tujya kuri musarani gukora cya gikorwa bityo dukwiriye kubahana nk”Abanya-Uganda nanone nk’ibiremwamuntu.” Yakomeje avuga ko na we ajya yiba ikibazo Abanya-Uganda bafite ku ngingo yo gushyira imbere amoko. Ati ” Sinzi ikibazo Abanya-Uganda bafite. Bakunda gukora ibintu bagendeye ku bwoko kandi siko byakagenze kuko mbere no hejuru ya byose, turi Abanya-Uganda.” Uyu muyobozi yagaragaje iki kibazo nk’inkomyi ku gukunda igihugu , bigiye gutangira kwigishwa mu mashuri y’incuke. Muri Uganda habarurwa amoko 56 kandi amenshi agira ururimi yihariye. Ni ingingo ahanini itorohera abategetsi ku bijyanye n’icyenewabo n’irondakarere. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


