Abantu hafi 20 bishwe no kurya inyama z’akanyamasyo

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuwa Mbere ushize, itariki 15 Werurwe, abantu basaga 34 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kurya akanyamasyo ko mu nyanja kari mu bwoko bubujijwe. Abantu 19 muri abo bajyanwe mu bitaro barimo abana 9 byabaviriyemo urupfu.

Ibi byabanje kubera ahitwa Vatomandry, mu burasirazuba bwa Madagascar, aho abayobozi mu by’ubuzima bavuga ko abantu 10 mu bariye ibiryo birimo uburozi bapfuye. Guverineri w’iki gice nawe yemeje ko abana 9 bapfuye nyuma yo kurya inyama z’ako kanyamasyo.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Afrikbuzz ivuga ko mu gihe cy’ubushyuhe, abashinzwe ubuzimz bagira abaturage inama yo kutarya ako kanyamasyo ko mu nyanja n’ubundi bwoko 24 bw’udusimba. Utu dusimba ngo dutungwa n’icyo bita ‘algues’ kuva mu Ugushyingo kugeza muri Werurwe bigatuma tuba uburozi ku bantu baturya.

Nubwo baba baburiwe, abayobozi n’itangazamakuru bavuga ko imiryango isaga 50 buri mwaka igirwaho ingaruka no kurya utwo dusimba two mu mazi, ndetse rimwe na rimwe ingaruka zikaba urupfu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abantu hafi 20 bishwe no kurya inyama z’akanyamasyo
    Ibijyamukanwabyosesikobimirwa bijyeramunda ijororyiza.

  2. Abantu hafi 20 bishwe no kurya inyama z’akanyamasyo
    Ibijyamukanwabyosesikobimirwa bijyeramunda ijororyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *