Umugabo yicishije inyundo umwana w’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi ashinjwa kwicisha inyundo umwana w’umuhungu w’imyaka 7 w’umugore wari umukunzi we, arangije abwira abayobozi ko yari yawutaye nk’uko byatangajwe na polisi.

Uyu mugabo witwa Rashad Akeem Thompson, w’imyaka 34, yakoze iki cyaha ahagana saa munanini na 45 z’igicuku kuri uyu wa Kane ushize agikoreye mu nyubako iherereye mu Mujyi wa Beckley.

Ubwo abapolisi bahageraga, bahasanze inyundo iriho ibisa nk’amaraso mu cyumba cyo kuraramo nk’uko byatangajwe na WSAZ.

Basanze kandi umurambo w’umwana w’umuhungu mu ntebe ufite uruguma ku ruhande rw’ibumoso rw’umutwe.

Thompson ati “ Nari nawutaye (umutwe) gusa”.

Ikirego cy’inshinjabyaha kivuga ko abashinzwe iperereza bemeza ko umwana yicishijwe inyundo.

Abapolisi bavuga ko nyina w’uyu mwana w’imyaka 24 y’amavuko, bigaragara ko yitwa Felicia Brown, bamusanze mu rugo rw’umuturanyi ava amaraso menshi kubera ibikomere bigaragara ko yatewe mu maso.

Yajyanwe mu bitaro amerewe nabi cyane nk’uko iyi nkuru dukesha New York Post ikomeza ivuga.

Thompson akaba yarafatiwe ahakorewe icyaha, ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa mbere, icyaha cyo kugerageza gukora ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, guhohotera umwana bikamuviramo urupfu, n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu rugo.

Mu gihe hategerejwe ko agezwa imbere y’ubutabera rero Thompson ari muri gereza ya Southern Regional.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *