Umugore watsinzwe mu rubanza rw’ubutane yatanze ikirego mu rukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu nyuma y’uko inkiko z’u Bufaransa zemeje ko yarenze ku ‘nshingano z’abashakanye’ yanga gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we. Amatsinda y’abagore aramagana ibyo babona nk’ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina mu bashakanye.
Mu mwaka wa 2019, urukiko rw’ubujurire i Versailles rwasanze uyu mugore ugeze mu zabukuru w’imyaka 66 utaravuzwe izina, ari we wenyine wagize uruhare mu isenyuka ry’ishyingiranwa rye kubera ko yamaze igihe kinini yanga kuryamana n’umugabo we.
Mu kirego cye, uyu mugore yatangaje ko ahanini byatewe n’ubuzima bwe butari bwifashe neza ndetse n’ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we.
Urukiko ariko rwasanze ko kwanga kwe ari “ukurenga ku nshingano z’abashakanye kwavuyemo gutuma ubuzima busangiwe butihanganirwa”.
Uyu mwanzuro wabaye uwa nyuma yo kwemezwa mu rukiko rw’ubujurire rw’u Bufaransa, no mu rukiko rusesa imanza muri Nzeri 2020.
Mu kiganiro yagiranye na France Info, Lilia Mhissen umwe mu bunganira uyu mugore yagize ati: “Iki cyemezo mbona ko ari icya kera na kera cyane.”
Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ari amahano rwose ko dushobora guhindura urwego rw’ishyingirwa urw’ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina ku mugore.”
Amaze gutsindwa ubujurire bwe bwose mu Bufaransa, uyu mugore yatanze ubujurire bwa nyuma mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rwabujije igitekerezo cy’inshingano z’abashakanye mu 1995.
Bashyigikiwe n’imitwe ibiri y’abagore, abanyamategeko bunganira urega bavuga ko icyemezo cy’urukiko rw’u Bufaransa cyanyuranyije n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu “bivanga mu buzima bwite” no “guhonyora ubusugire bw’umubiri”.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


