Abakuru b’ibihugu bya Afurika byasezeye mu rukiko Mpuzamahanga rwa ICC

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu bya Afurika banzuye ko ibihugu byabo bidakwiye gukorana n’urukiko mpanabyaha rwa La Haye ruzwi nka ICC. Impamvu aba bakuru b’ibihugu bafashe iki cyemezo ngo ni uko uru rukiko rubonerana abanyafurika cyane rukirengagiza abazungu.

Afurika
Abakuru b’ibihugu bya Afurika

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yaberaga I Addis Abeba muri Ethiopia ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika.
Iyi nama yasoje imirimo yayo ku munsi w’ejo ku cyumweru, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yasabye ibihugu bya Afurika kwigobotora ingoyi bashyizweho n’urukiko mpuzamahanga rwa ICC.
Perezida Kenyatta avuga ko ibyo urukiko rukora rutumiza abanyafurika gusa ari ukubabonerana kuko no mu bazungu ibyaha abakuru b’ibihugu barabikora ariko ntawe ujya utumizwa n’uru rukiko.
Mu isozwa ry’iyi nama abakuru b’ibihugu bya Afurika bemeye icyifuzo cya Kenyatta bavuga ko bikwiye ko basezera muri uru rukiko.
uhuru
Uhuru kenyatta Perezida Kenya ngo nawe yahamagajwe na ICC akiri Perezida

Abakuru b’ibihugu bakaba barafashe umwanzuro w’uko bagiye kunononsora uburyo bazasezera muri uyu muryango hatagize amategeko yicwa. Ibyo bikazakorwa n’itsinda aba bakuru b’ibihugu bashyizeho.
Icyi cyifuzo mbere y’uko kigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu cyari cyabanje kunyuzwa mu nama yabanje yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baba aribo bategura iyi ngingo yazamuwe na Perezida Kenyatta.
Perezida Kenyatta yigeze gutumizwa n’uru rukiko kandi ari ku butegetsi nyuma haza kubura ibimenyetso maze urubanza rwe rurasibwa. Vice Perezida we William Ruto nawe yahamagajwe n’uru rukiko urubanza rwe rukaba rukiriho.
Abanyafurika babona ko guhamagaza Perezida uri ku butegetsi ngo yitabe ubutabera ari ukuvogera ubudahangarwa bwe. Iki nicyo aba bategetsi ba Afurika bashingiraho bavuga ko uru rukiko rubavogera kandi ko rutajya rutinyuka guhamagaza abazungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *