“Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga n’Abahutu”, aya ni amagambo y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen. François Lecointre wateye utwatsi ibirego bishinja ingabo z’igihugu cye zari mu Rwanda gufasha leta yashyize mu bikorwa jenoside.
Ni mu kiganiro yagiranye na BFM TV, aho yatangaje ko yasomye ibirego bishinjwa Ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda muri Operation Turquoise agasanga ngo “birimo ubusazi” kandi “bitakwihanganirwa”.
Uyu musirikare ubwe wari mu ngabo zoherejwe muri Operation Turquoise yagize ati: “Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga n’Abahutu”.
Yakomeje agira ati: “Nta njyana kandi nta kuri kurimo gutekereza ikindi kintu. Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu.”
Uruhare rushinjwa leta y’u Bufaransa muri jenoside rwakomeje kuba igitotsi hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka irenga 25 ishize.
Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwari buherutse kwemera iperereza no gufungura ubushyinguranyandiko (archives) burimo n’ibivugwa ku ruhare buregwa mu byabaye mu Rwanda.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko ibibazo ku ruhare rw’u Bufaransa byongeye kwibazwa nyuma y’uko mu kwezi gushize hatangajwe ubutumwa bwa telegaramu, buvuga ko mu kwezi kwa karindwi 1994 u Bufaransa bwasabye abategetsi b’u Rwanda baregwaga gukora jenoside ko bahunga, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.
Ubwo butumwa bwabonywe mu nyandiko z’uwari umujyanama wa Perezida Francois Mitterrand, buvuga ko Yannick Gerard wari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda yari yandikiye abamukuriye abaza igikorerwa abategetsi bakekwaho uruhare muri jenoside.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamusubije ko yakoresha uburyo bwose “cyane cyane abo muziranye muri Afurika, utigaragaje ubwawe, ukamenyesha abo bategetsi icyifuzo cyacu ko bava mu gace kizewe k’ubufasha”, agace kagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa.
Kuri iki cyumweru ariko mu kiganiro yatanze, General Lecointre yavuze ko “adahakana” ibivugwa n’iyo telegaramu kuva igihe yabonekeye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Gen. Lecointre asanga ibiregwa Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda ari ubusazi
Uyu mu Gen.urumva hari ikindi yavuga ,nawe yari mu bakoze ayo marorerwa yakozwe n’abasirikare bari muri zone Turquoise none ubu ni Ministre w’ingore (Ingabo ni izirengera abari mu Kaga) ubwo urumva ari gute atabihakana nabyamagana!!!Igihugu cyitwa ko ari igihangange bigiteye isoni.
Gen. Lecointre asanga ibiregwa Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda ari ubusazi
Uyu mu Gen.urumva hari ikindi yavuga ,nawe yari mu bakoze ayo marorerwa yakozwe n’abasirikare bari muri zone Turquoise none ubu ni Ministre w’ingore (Ingabo ni izirengera abari mu Kaga) ubwo urumva ari gute atabihakana nabyamagana!!!Igihugu cyitwa ko ari igihangange bigiteye isoni.