Muhanga: Uwafashe ku ngufu umugore akanatema abamutabaye yarakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Bikorimana Simeon wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato akanatema abamutabaye mu mpera z’icyumweru gishize yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 16 n’ihazabu ya Miliyoni imwe n’igice y’Amanyarwanda (1,500,000 Frw) nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumuhamije ibyaha.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwari bwashyikirije Urukiko dosiye y’uwasambanyije umugore ku gahato, akamutema, akanatema abamutabaye ku itariki 22 Gashyantare 2021.

Ni nyuma y’aho umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yari yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahuriye mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye, uwo mugabo akamusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina, undi akanga bikamuviramo gukubitwa umuhoro akikubita hasi akamusambanya ku ngufu.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo gihe hatungutse abagabo babiri batabaye bumvise umuntu urimo aratabaza , uregwa agahita ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, agatemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we yajya kumufata akamutema mu mutwe, ku kaboko no mu bitugu.

Icyaha cyo gusambanya ku gahato Bikorimana yaregwaga gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *