Abagera kuri 300 batuye mu Kagali ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza baravuga ko bamaze imyaka 10 basaba guhabwa ingurane cyangwa bagasubizwa ubutaka bwabo bakabukoresha.
Ni abaturage bimuwe mu myaka 10 ishize babwirwa ko aho bari batuye hagiye kugirwa pariki y’inyamanswa, aho bemeza ko mu kubibasaba, ubuyobozi bwari bwabijeje ko buzabaha ingurane izabafasha kujya gushaka ahandi ho gutura no guhinga. Ariko magingo aya, ngo amaso yaheze mu kirere.
Abaturage bemeza ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye dore ko kinazwi n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah. Kuba bamaze imyaka isaga icumi barakuwe muri ubu butaka kandi ntibanahabwe ingurane, bavuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye mu iterambere ry’imiryango yabo.
Bifuza ko niba badahawe ingurane z’ubu butaka, babusubizwa bagakomeza bakabubyaza umusaruro nka mbere kuko n’ababuhinga ubu bisa nk’aho babwihaye.
Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko mu 1959, ari bwo umwami Mutara III Rudahigwa wari uyobowe u Rwanda muri icyo gihe yagize kino gisigara icyanya cy’ubuhigi. Gusa ngo imyaka yakurikiyeho mike ubu butaka bwahawe abaturage bavaga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo babuhinge.
Akarere ka Nyanza kavuga ko hari abaturage baba barigabije ubu butaka bakabuhinga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko iki kibazo bari kugifatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda kugira ngo hamenyekane abari batuye muri ubu butaka byemewe n’amategeko bahawe ingurane, ibi kandi ngo bikaba bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.
Nubwo abaturage bavuga ko ubu butaka babwakwa babwirwaga ko bugiye kuba Pariki, ubuyobozi bwo si ko bibivuga, ahubwo ngo icyari giteganyijwe, ni ukahagira icyanya gikomeye cya Leta.
Igikomeje guteza urujijo aba baturage basaga 300 batuye mu Kagali ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi, ni uko batigeze babwirwa ko ubu butaka atari ubwabo na mbere bikarinda bigera aho babwibaruzaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


