Kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe, Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe Ubwepisikopi, yimikwa nk’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Ni mu birori byabereye kuri Stade ya Rusizi byahuriranye n’Umunsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwako azabyara Umukiza.
Musenyeri Sinayobye yimitswe na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Werurwe ni bwo Papa Francis yimitse Edouard Sinayobye wari padiri amugira Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.
Ibirori byo kumwimika kuri uyu wa Kane byitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey cyo kimwe n’Abepiskopi bose bo mu Rwanda, barimo na Karidinali Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Abandi ni Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo; Musenyeri Andrzej JĂłzwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda akanaba umwepisikopi wa Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi na Musenyeri Serviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba.
Musenyeri Anakleti Mwumvaneza wa Nyundo, Visenti Harolimana wa Ruhengeri, Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Selesitini Hakizimana wa Gikongoro na bo bitabiriye biriya birori.
Hari kandi abapadri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, abihaye Imana batandukanye n’imbaga y’abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya.
Musenyeri Sinayobye yigishijwe, arasabirwa, aramburirwaho ibiganza n’abepiskopi bagenzi be, avugirwaho isengesho ry’iyeguriramana ndetse anasigwa amavuta ya krisima.
Musenyeri Edouard Sinayobye ni muntu ki?
Yavutse tariki 20 Mata 1966 muri Diyosezi ya Butare, ari na yo yaherewemo amasakramentu y’ibanze.
Amashuri abanza yayigiye iwabo, akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo (Saint-Léon) i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993, akomereza mu Iseminari nkuru ya Rutongo (Séminaire Propédeutique umwaka wa mbere wa Seminari nkuru mu Rwanda) kuva mu 1993 kugera mu 1994.
Nyuma yaho yagiye muri Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda: 1994-2000.
Yahawe ubupadiri tariki 12 Nyakanga 2000, aba padiri vikeri muri Paruwasi ya Butare. Icyo gihe yari n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Butare.
Muri 2005 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, umurimo yafatanyaga no kuba umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare.
Kuva muri 2008 kugera muri 2013 yakurikiranye amasomo muri Université Pontificale Teresianum y’i Roma, aho yakuye impamyabushobozi ihanitse (licence/bachelors) n’iy’ikirenga (PHD) mu bijyanye na Tewolojiya ya roho (Théologie Spirituelle).
Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare guhera muri 2010 kugera muri 2011, guhera muri 2011 kugera muri 2013 aba umucungamutungo (économe) wa Diyosezi ya Butare.
Kuva mu 2014 kugeza ubu ni Umuyobozi wa Seminari nkuru (Propédeutique) ya Nyumba, umwarimu wa Tewolojiya ya roho mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, gusa yanigishaga kandi muri Kaminuza Gatolika ya Butare.
Musenyeri Sinayobye yabaye kandi umunyamabanga wa komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ihamagarwa, ndetse n’umwe mu bagize komite y’ihuriro ry’igihugu ry’Ukarisitiya.
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu avuga indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igitaliyani, Icyongereza n’Igiswayire. Ni umwanditsi w’ibitabo, akaba azwi ho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo.
Ubutumwa bw’amabonekerwa ya Kibeho yagize umwanya wo kubuzirikanaho no kubwamamaza cyane.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


