Rubingisa yigambye kuzihorera ku munyamerikakazi washyize hanze imigambi ye na Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Prudence Rubingisa yigambye kwihorera kuri Dr Martin Michelle, nyuma y’umunsi uyu munyamerikakazi ashyize hanze imigambi ye na Paul Rusesabagina imbere y’ubutabera.

Ku wa Kane tariki ya 24 Werurwe ni bwo Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwumvise ubuhamya bwa Dr Martin mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Dr Martin asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza muri Amerika, gusa yabaye umukorerabushake mu muryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation washinzwe na Paul Rusesabagina.

Mu buhamya bwe yavuze ko yatangiye kumenyana na Rubingisa mu 2009 mbere y’uko amwinjiza muri uriya muryango, nyuma yo guhuzwa n’inshuti ubwo Dr Martin yashakaga impunzi yatanga ubuhamya mu ishuri yigishagamo.

Kuva mu myaka 11 ishize ni bwo yatangiye kumenya imigambi ya Rusesabagina na Rubingisa, birangira batandukanye muri 2012 nyuma yo kubona atagishoboye gukorana na we.

Dr Martin yabwiye urukiko ko bigitangira yabanje gukeka ko umuryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation ugamije ibikorwa by’ubugiraneza, ariko nyuma akaza kuvumbura ko ari umurongo wo kunyuzamo inkunga zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Dr Martin wavumbuye imigambi ya Rubingisa binyuze muri email yajyaga amusaba kumusubiriza [kuko atumvaga neza Icyongereza], mu byo yagaragaje harimo imikoranire ya Rusesabagina na Rubingisa n’ishyaka bari bahuriyemo rya PDR Ihumure, ndetse n’umutwe wa FDLR.

Yavuze kandi uburyo Rusesabagina na PDR Ihumure bafashije mu ishingwa rya PS Imberakuri ubwo yari ikiyobowe na Me Ntaganda Bernard, bashaka ko Ntaganda ahangana na Perezida Kagame mu matora ya 2010 hanyuma yatsinda Rusesabagina akaba ari we uba Perezida.

Mu kiganiro Rubingisa yagiranye na Radio Itahuka ya RNC, yigambye kuzihorera kuri Dr Martin washyize hanze imigambi ye, nyuma yo kubazwa niba adashobora kurega uyu munyamerika wamwinjiriye muri emails.

Yagize ati: ” [Dr Martin] Arabizi ko nanjye ndi umurwanyi ntapfa kuyamanika. Ikintu cyo cyizewe ni uko hari ibintu bizakorwa kandi bikaba hari umusaruro byatanga cyangwa hari ingaruka byamugiraho. Ntabwo Umunyamerika agambana kuriya cyangwa se ajya kuvuga amahomvu nk’ariya ashobora kwicisha abantu ngo bigende gutyo, agomba kubyishyura mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Uyu mugabo n’ishema ryinshi yavuze ko aticuza kuba yaragize imikoranire n’abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo kuko uko baba bameze bose yakorana na bo.

Yunzemo ko avugana n’abantu bo muri FDLR umunsi ku wundi.

Ati: “Umuntu wese urwanya buriya butegetsi yaba FDLR, yaba FLN […] abantu bose, umuntu wese urwanya buriya butegetsi njyewe namuvugisha. Sinahakana ngo ntabwo navugishije FDLR […] abantu bo muri FDLR n’uyu munsi hari uwo twavuganye. Mbavugisha buri munsi.”

Yunzemo ko ikimuteye ishema ari uko Dr Martin Michelle “ntaho yavuze ko buriya butegetsi ntaburwanya cyangwa se amahirwe nagize ni uko atigeze ahimba email wenda ndimo kugambanira abantu barwanya ubutegetsi”, ashimangira ko kuba yarakoranaga na FDLR ishinjwa kubamo abasize bakoze Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni ntacyo abyicuzaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *