sarah2.jpg

Nyirakuru wa Barack Obama yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Nyirakuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, Sarah Onyango Obama, yapfuye mu rukerera rw’uyu wa 29 Werurwe 2021, azize uburwayi.

Nk’uko tubikesha Nation, umukobwa wa Sarah witwa Marsat Osumba Onyango yatangaje ko uyu mubyeyi yapfiriye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga biherereye mu Karere ka Kisumu muri Kenya.

Sarah Obama apfuye yari afite imyaka 99 y’amavuko. Ni umugore wa gatatu wa se wa Barack Obama, gusa si we wabyaye uyu munyapolitiki.

Mu buzima busanzwe Sarah yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza byo kwita ku mfubyi n’abandi bana babayeho nabi, akabafasha kwiga, kubona ibibatunga no kunoza imirire yabo.

Yaherukanaga na Barack Obama muri Nyakanga 2018 ubwo uyu munyapolitiki yasuraga umuryango we muri Kenya. Yageze muri Kenya avuye muri Afurika y’Epfo kwizihiza umunsi w’amavuko w’100 wa Nelson Mandela wabaye impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bwa Afurika.

sarah2.jpg
sarah1.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *