Ubwato bwa rutura bwari bumaze igihe bwarafunze ubunigo bwa Suez buherereye mu nyanja itukura ariko ku gice cy’Igihugu cya Misiri, bwamaze gutandamurwa muri kariya gace kuri uyu wa Mbere.
Ni ibyatangajwe n’umwe mu bakora ibyerekeye amato uzi ikibazo cya buriya bwato, wabwiye Reuters ko inzira y’amazi inyura muri kariya gace iri bwongere kuba nyabagendwa mu gihe cya vuba.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana igice cy’inyuma cya buriya bwato cyahindukijwe, bituma muri buriya bunigo bwa Canal haboneka inzira.
Andi mashusho yerekana itsinda ry’abatabazi bakoraga amanywa n’ijoro ngo batandamure buri bwato bishimye cyane basa n’ababyina intsinzi, gusa bikavugwa ko ubwato bugomba kubanza gukorerwa igenzura inshuro ebyiri mbere yo gusubukura urugendo.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo ubu bwato buzwi nka Ever Given bw’uburebure bwa metero 400 bwahagamye muri kariya gace gafatwa nk’inzira y’ubusamo ihuza Aziya na Afurika, bihagarika urujya n’uruza rw’amato.
Kuva icyo gihe amato abarirwa muri 369 yari atwaye ibicuruzwa bitandukanye, yari yaraheze muri kariya gace ategereje ko buriya bwato bwahavanwa agakomeza urugendo.
Saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Ever Given yavanwe muri kariya gace nk’uko Reuters yabitangarijwe n’inzego zitandukanye.
Ni nyuma y’uko ejo ku Cyumweru itsinda ry’abatabazi bo mu bunigo bwa Suez ryari ryakajije umurego mu gucukura, bizeye ko umuhengeri mwinshi uzabafasha kuvanaho buriya bwato.
Ubunigo bwa Suez bunyuramo amato angana na 15% by’amato y’Isi.
Amakuru avuga ko mu minsi itandatu ubu bwato bwari bumaze muri kariya gace bwatezaga igihombo cy’abarirwa muri miliyoni 14 na 15 z’amadorali ya Amerika (akabakaba Frw miliyari 15), igihombo kinini kikajya ku gihugu cya Misiri kinjiriza agatubutse muri iriya nzira.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


