Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly

Sangiza iyi nkuru

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko amarushanwa y’Aba Miss atari nk’umupira w’amaguru aho umukinnyi bimusaba kwinjira mu kibuga ari uko mugenzi we agisohotsemo.

Uyu mukobwa yasubizaga umunyamakuru wa Radio/TV10, Mutuyeyezu Oswald ‘Oswakim’ wari wanditse kuri Twitter avuga ko bibaye byiza Miss Ingabire Grace uheruka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 yazazimya Jolly cyangwa bagakorana.

Ati: “Uyu mukobwa arajijutse. Yize heza kandi ni umuhanga mwitezeho ikosora. Nashaka azanazimye Miss Mutesi Jolly cyangwa bazakorane dore ko bangana mu myaka.”

Miss Mutesi Jolly uri mu bakobwa bake bitabiriye Miss Rwanda mu myaka yashize bagize ariko bakanagira amahirwe yo guhabwa inshingano zitandukanye mu yakurikiye iryo yegukanyemo ikamba, yasubije Oswakim ko Miss atari nka Football umukinnyi ajya mu kibuga ari uko mugenzi we akivuyemo.

Ati: “Urakoze Kim, gusa miss ntabwo ari football ku buryo kugira ngo Omborenga akine bisaba ko Sugira avamo cyangwa Haruna.”

Miss Mutesi Jolly yakomeje avuga ko bidasabye kuzimyanya, muri Miss ba Nyampinga bashobora gukora bifashishije umuyoboro umwe yemwe no mu gihe kimwe, bityo icy’ingenzi kurusha ibindi kikaba ari umusaruro w’ibikorwa byabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly
    Wooow! Mbega igisubizo cy’ubwenge! Araguhamije kabisa!

  2. Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly
    Wooow! Mbega igisubizo cy’ubwenge! Araguhamije kabisa!

  3. Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly
    Kenshi mubisubizo bya Jolly haba harimo ubwenge.
    Bivuze ko agize umwanya runaka w’imirimo ifitiye benshi umumaro,bitari bimwe byo gukora mubisa n’ibirimo ubusongarere bwinshi,ashobora gutanga umusaruro.

  4. Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly
    Kenshi mubisubizo bya Jolly haba harimo ubwenge.
    Bivuze ko agize umwanya runaka w’imirimo ifitiye benshi umumaro,bitari bimwe byo gukora mubisa n’ibirimo ubusongarere bwinshi,ashobora gutanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *