Perezida wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batumiwe na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama yiga ku kirere.
Ni inama iteganyijwe hagati y’itariki ya 22 n’iya 23 Mata, ariko ikazaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ku wa 27 Mutarama Perezida Biden yari yatangaje ko ashobora gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bifite ubukungu bukomeye, mu rwego rwo kumufasha guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.
Ni nyuma y’uko ubwo yarahiriraga kuyobora Amerika, yahise afata iya mbere mu gusubiza Amerika mu masezerano ya Paris, nyuma y’uko Donald Trump wamubanjirije yari yavanye igihugu muri ariya masezerano.
Perezidansi ya Amerika yatangaje ko iriya nama izashimangira byihutirwa inyungu z’ubukungu ku mihindagurikire y’ikirere, bikazaba intambwe yingenzi mu nzira iganisha ku nama y’umuryango w’abibumbye yita ku mihindagurikire y’ibihe (COP26) izabera i Glasgow muri Ecosse mu Ugushyingo.
Mu myaka yashize, abahanga bashimangiye ko ari ngombwa kugabanya ubushyuhe bw’Isi ku kigero cya dogere selisiyusi 1.5 kugira ngo birinde ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.
Intego nyamukuru yinama y’abakuru b’ibihugu batumiwe na Biden ndetse n’iya COP26, ni uguhagarika imbaraga zituma iyo ntego ya dogere 1.5 itagerwaho.
Iyi nama izagaragaza kandi ingero z’ukuntu icyifuzo cy’imihindagurikire y’ikirere kizatanga akazi gahemba neza, guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, no gufasha ibihugu bitishoboye guhangana n’ingaruka z’ikirere.
Uretse Perezida Tshisekedi watumiwe muri iriya nama, abandi bakuru b’igihugu bya Afurika bayitumiwemo barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Muhammadu Buhari wa Nigeria na Ally Bongo wa Gabon.
Abayobozi b’ibihangange nka Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, Xi Jinping w’Ubushinwa, Chancerilère w’Ubudage, Angela Merkel, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson na Perezida Recep Tayep Erdogan wa Tyrkiya bari mu batumiwe.
Abandi ni Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo n’abandi benshi.



2 Responses
Perezida Tshisekedi mu baperezida 5 ba Afurika batumiwe na Joe Biden mu nama yiga ku kirere
H.E paul kagame ntago arimo?
Perezida Tshisekedi mu baperezida 5 ba Afurika batumiwe na Joe Biden mu nama yiga ku kirere
H.E paul kagame ntago arimo?