70% by’abayobozi ba filimi babanza kuryamana n’abakobwa kugira ngo babahe ”role’- Michael uyobora filimi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo uyobora filimi muri Ghana, Ola Michael yatangarije kuri radiyo ko aha umukobwa umwanya (role) muri filimi yayoboye ari uko amaze kuryamana na we kuko ngo nina ko bimeze ku bandi ku gipimo cya 70%.

Ola asanzwe atunganya filimi, akanaziyobora akaba akora no kuri Radio Neat FM, yabajijwe kuri iki kibazo, yemera ko ari uko bigenda.

Ibi ngo bikunze kuba ku bakobwa baba bakizamuka, bifuza kumenyekana mu ruhando rwa sinema. Yagize ati ” 70% by’abayobozi ba filimi babanza kuryamana n’abakobwa kugira ngo babahe umwanya muri filimi zabo.”

Yakomeje agira ati ” Mureke mbabwire, buriya iyo njye maze kuryamana na we, undi mugenzi wanjye utunganya filimi na we arambwira ati Ola, uriya mukobwa wakoresheje muri filimi mpa nimero ye, nabonye ari mwiza. Na we agukoresha muri filimi, mwaryamanye, ni nako bigenza no ku wundi.”

Ibinyamakuru byo muri Ghana dukesha aya makuru bivuga ko habayeho kutumva ibintu kimwe kuri iyi ngingo. Bamwe bagashinja Ola gufatirana abana b’abakobwa, ndetse bagasaba ko yaregwa n’abo yaba yarakoreye ibi.

Hari n’abavuga ko nta kibazo kirimo cyane ko abo bakobwa baba bitabaje intwaro bafite ngo bagere ku cyo bashaka, ngo ibyo ntawabirenganyiriza abatunganya filimi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. 70% by’abayobozi ba filimi babanza kuryamana n’abakobwa kugira ngo babahe ”role’- Michael uyobora filimi
    Uyu mugabo aravuga ukuri.Mu mikino ya Films haberamo ubusambanyi cyane.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  2. 70% by’abayobozi ba filimi babanza kuryamana n’abakobwa kugira ngo babahe ”role’- Michael uyobora filimi
    Uyu mugabo aravuga ukuri.Mu mikino ya Films haberamo ubusambanyi cyane.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *