Ubujurire bwa Gen Ntaganda bwateshejwe agaciro, ibyaha 18 yahamijwe bigumaho

Sangiza iyi nkuru

Urugereko rw’Ubujurire mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye mu Buholandi, rwatesheje agaciro ubujurire bwa Gen Bosco Ntaganda, rugumishaho ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yari yarahamijwe.

Ku wa 7 Ugushyingo 2019 ni bwo Gen Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, gutuma abantu bavanwa mu byabo n’ibindi byakorewe muri Ituri hagati ya 2002 na 2003 bikozwe n’inyeshyamba za UPC yari abereye umuyobozi.

Icyo gihe Urukiko rwa mbere rw’iremezo VI rwari rwamukatiye imyaka 30 y’igifungo, gusa rukuramo itandatu yari amaze afunzwe nyuma yo kwishyikiriza Ambasade y’u Rwanda muri Amerika kugira ngo imufashe gushyikirizwa ubutabera.

Ni umwanzuro Ntaganda yahise ajuririra, dore ko yahakanaga ibyaha yahamijwe agasaba ko igihano cy’igifungo yahawe cyakurwaho.

ICC ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Urugereko rwayo rw’ubujurire “rwemeje ku bwiganze busesuye icyemezo cy’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa VI cyo ku ya 8 Nyakanga 2019, kivuga ko Bosco Ntaganda ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu, byakorewe muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagati ya 2002 na 2003.”

ICC yavuze ko Urugereko rwayo rw’ubujurire rwashimangiye umwanzuro w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwo ku ya 7 Ugushyingo 2019, rwakatiye Bosco Ntaganda igifungo cy’imyaka 30.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *