Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Masaka kiri gukora iperereza ku wigeze gushaka kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Masaka ukekwaho ubujura bw’imodoka.
Uyu mugabo witwa Wills Mbabazi Bamwesigye yatawe muri yombi nyuma y’aho umwe mu barega wamukodesheje imodoka mu gihe yiyamamazaga atangarije ko imodoka ye yibwe.
Iperereza ry’igipolisi nk’uko tubikesha urubuga commandonepost, rigaragaza ko Mbabazi yari afite ingeso yo gukodesha imodoka mu bice bitandukanye by’igihugu, aho kuzisubiza akazigurisha nyuma akavuga ko zibwe.

Umuvugizi w’Igipolisi mu gice cy’amajyepfo, Muhammad Nsubuga, avuga ko Mbabazi amahirwe yamushiranye ubwo umwe mu bantu yageragezaga kugurishaho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio, ifite ibirango UAS 510S, afashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi mu Kigo cy’igihugu cy’imisoro cya Uganda (URA), agasanga imodoka yanditse ku yandi mazina, bigatuma agira amakenga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


