Hashize iminsi impunzi z’Abarundi n’iza Abanyasudani y’Epfo muri Kenya zirebana ay’ingwe, aho Abarundi bashinja Abanyasudani y’Epfo gushaka kubirukana mu nzu bashyizwemo na HCR. Impunzi z’Abarundi kandi zishinja bagenzi bazo kubiba mu ngo ku buryo hari Umunyasudani y’Epfo uherutse kubura gato ngo yicirwe mu guhangana kwabaye hagati y’izi mpunzi.
Amakuru agera ku rubuga rwa SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru, ngo guhangana guheruka kwabaye ku Cyumweru gishize. Impunzi ituruka muri Sudani y’Epfo yakubiswe n’Abarundi bafatanyije n’Abanyekongo yenda gupfa nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba mu rugo rwo muri bloc ya kane, muri zone ya II mu nkambi ya Kakuma II.
Mu mujinya mwinshi kubera ubujura bukomeje gufata intera muri iyi minsi, impunzi z’Abarundi zifatanyije n’Abanyekongo zari zigiye guca umutwe impunzi yavuye muri Sudani y’Epfo iyo idatabarwa na bagenzi bayo b’Abanyasudani y’Epfo nk’uko ababibonye babitangaje.
Amakimbirane amaze igihe
Impunzi zivuga ko amakimbirane ari hagati y’Abarundi n’Abanyasudani y’Epfo amaze igihe kubera ko Abanyasudani y’Epfo batagishaka kubana n’izindi mpunzi bataturutse hamwe. Ibi bituma zikora ibishoboka ngo zirukane abo zifata nk’abacengezi, ariko kubw’ibyago zikibasira Abarundi nabo batemera kunyeganyezwa.
Umwe mu batangabuhamya ati “ Mu byumweru bibiri, ingo esheshatu z’impunzi z’Abarundi zaribwe. Ababikoze batwaye telephone ngendanwa, ibyo kurya n’imyambaro. Urundi rugo, rw’Umunyasudani y’Epfo rwaribasiwe narwo, ariko abajura bajugunya ibyo bibye mu nzira nyuma yo kumenya ko ari iby’Umunyasudani y’Epfo. Ibi bigaragaza ko abajura bashaka gusa kwibasira inyungu z’Abarundi.”
Uyu yakomeje avuga ko ari uburyo bwo gushaka kwirukana impunzi z’Abarundi muri iyi zone zicumbitsemo ngo hasigaremo Abanyasudani y’Epfo gusa ari nabo bahiganje.
Kuri ubu, izi mpunzi zihora zirebana ay’ingwe, ariko Abarundi barahiye ko batazava aha hantu ngo bahasigire Abanyasudani y’Epfo. Zivuga ko ziteguye no kurwana ni biba ngombwa. Inkambi ya Kakuma iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya. Icumbikiye impunzi 200,000 zavuye mu bihugu bisaga 10.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


