Jean Claude Iyamuremye ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatatu yarinze asoza kwiregura agihakana ibyaha byose ashinjwa birimo uruhare mu bitero by’i Gahanga, kuri ETO Kicukiro, ku kigo nderabuzima cya Kicukiro ndetse n’igitero kivugwa ko cyagabwe ku Batutsi bari barahungiye iwabo mu rugo, urubanza rukaba ruzasomwa nyuma y’amezi atatu kubera uburemere bwarwo mu gihe amategeko ateganya gusomwa nyuma y’ukwezi.
Iyamuremye yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bamuvuga bigaragara ko batamuzi n’ibyo bavuga bakivuguruza ubundi bakanavuguruzanya.
Urugereko rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’i by’iterabwoba rukaba rwapfundikiye urubanza ubushinjacyaha buregamo Bwana Jean Claude Iyamuremye kugira uruhare mu byaha bya jenoside.
Uregwa watanze imyanzuro ya nyuma yasabye umucamanza kuzashishoza rukazamugira umwere. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwarangije kumusabira gufungwa ubuzima bwe bwose.
Mu iburanisha risoza, uruhande rwa Jean Claude Iyamuremye nirwo rwihariye ijambo runenga imyanzuro y’ubushinjacyaha. Abanyamategeko Canisius Karake na mugenzi we Jean Damascene Semanza ndetse n’uregwa batinze cyane ku kunenga ibyavuzwe n’abatangabuhamya bamushinja impfu z’Abatutsi mu bitero bitandukanye.
Aba nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, batangiye babwira urukiko ko ibigize ikirego cy’ubushinjacyaha bituzuye kugira ngo kibashe kuba cyakwemerwa. Bavuze ko Iyamuremye ubushinjacyaha bwamugeretseho ibikorwa byo kwica abatutsi atarashoboraga kubikora kuko yari umunyeshuri w’imyaka 18 igihe jenoside yabaga. Bavuga ko ntaho yari buhurire n’abategetsi ngo baganire uburyo bwo gutegura ubwicanyi.
Bibukije ko uregwa avuka ku babyeyi babiri batandukanyije ubwoko; Se w’umuhutu na nyina w’umututsikazi bityo ko nta mututsi yashoboraga kugirira nabi bitewe n’uko afite amaraso y’ubwoko bubiri. Bikomye ubushinjacyaha ko bwafashe Iyamuremye mu buryo bwa rusange bumurega ko yagiye mu bitero byahitanye abatutsi ariko butagaragaza umuntu runaka yishe we ubwe.
Aba banyamategeko bavuga ko ubushinjacyaha mu myanzuro yabwo bwanenze ubumenyi bw’abatangabuhamya bashinjura bwirengagije ikirego cyabwo bavuga ko kidafitiwe ibimenyetso.
Bamurega ko yagiye agaragara mu bitero atwaye interahamwe mu modoka zitandukanye mu gihe we yemera ko muri icyo gihe yatwayeho imodoka inshuro ebyiri gusa. Avuga ko yari ahungishije abantu mu modoka abatwara kuri ETO Kicukiro. Agasaba ko ubuhamya bw’abamushinja bwateshwa agaciro. Avuga ko ubuhamya bwabo babugiyeho inama kugira ngo bamushinje icyaha.
Iyamuremye yavuze ko abamushinja bivuguruje mu magambo babwiye abagenzacyaha b’u Buholandi n’ibyo babwiye abagenzacyaha bo mu Rwanda kandi ko no mu rukiko batabashije guhuza imvugo zabo. Yavuze ko aho kwica nk’uko abishinjwa yatabaraga abatutsi bari mu kaga.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi, rwavuze ko uruhande rw’uregwa rwasaga n’urwiregura kandi rwasabwe gutanga incamake z’imyanzuro ya nyuma.
Umucamanza yibukije Iyamuremye ko mu myiregurire ye yakunze kurangwa n’imyitwarire myiza ariko ko atari ngombwa gukomeza kwanzura avuga ko ibirego by’ubushinjacyaha byahimbwe hagamijwe kumwegekaho ibyaha. Yamusabye ko aho atemeranya n’uruhande baburana yajya avuga ko “bitari ukuri”.
Iyamuremye yahakanye ko Abatutsi bahungiye iwabo bashoboraga kwicwa. Yavuze ko Se yari Konseye ndetse n’abarokokeye i Rubirizi bakomereje iwe arabahisha.
Me Canisius Karake na Me J Damascene Semanza banzuye basaba ko ikirego cy’ubushinjacyaha cyateshwa agaciro Nzinga akagirwa umwere. Bavuze ko ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu mu buryo “Bwihanukiriye” ku bimenyetso bitariho. Bibukije ko abamushinja bashidikanya kandi amategeko atomora ko ugushidikanya kurengera uregwa.
Bibukije ko amaze imyaka umunani afunzwe by’agateganyo kandi ko byaba byiza asubijwe mu buzima busanzwe. Umucamanza yashimiye imyitwarire y’impande zombi mu gihe gisaga imyaka ine urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi. Yibutsa ko mu rubanza hashobora kubaho ukubwirana amagambo akomeye ariko nta ruhande rwanga urundi ariko ko ikiba kigambiriwe ari ubworoherane.
Bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita “Nzinga “w’imyaka 46 y’amavuko yafatiwe mu Buholandi mu 2013 aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Israel na Finlande mu Buholandi, yoherezwa mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ngo aburanishwe.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa nyuma y’amezi atatu kubera umwihariko n’uburemere byarwo mu gihe ubusanzwe amategeko ateganya ko urubanza rusomwa mu gihe cy’ukwezi nk’uko byemejwe n’umucamanza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


